Amajyepfo: Abahinzi basabwe guca ukubiri no guhingira amaramuko

Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe guhanga uburyo butuma bazamura umusaruro uzabasha guhaza miliyoni z’abaturage zidasiba kwiyongera, bagaca ukubiri no guhingira amaramuko.

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abahinzi ntangarugero.

Ni amahugurwa yateguwe na Yalla Yalla Group igizwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Kaminuza zo mu Rwanda nyuma rukomereza amasomo y’ubuhinzi muri Israel, Koreya y’Epfo, Misiri, Ubuhinde n’Ubushinwa.

Abahinzi bagera ku 117 bo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza, mu gihe cy’iminsi 30 bahawe ubumenyi buzafasha kuzamura umusaruro no guhinga bya kinyamwuga.

Dr.Karangwa Patrick yavuze ko ari ngombwa ko abahinzi bahugurwa bagakora ubuhinzi buvuguruye bushingiye ku bumenyi.

Ati ” Ntabwo ari uguhinga nk’uko ba Sogokuruza babigenzaga, uko ujya mu ifumbire ya kijyambere n’imbuto ya kijyambere bigendana n’ubumenyi.”

Yasabye abahinzi kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro ubukomokaho no kuwongerera agaciro.

Ati ” Ubuhinzi turimo tuvuga si uguhinga gusa ngo urekere aho. Turareba gufata neza umusaruro, gukorana n’ibigo by’imari, kujya mu bwishingizi no guhingira isoko atari uguhingira amaramuko.”

Yongeyeho ko kera ubuhinzi abantu babufataga nk’amaramuko, abahinzi bagahinga bakarya bakagaburira n’abandi mu gihugu, nyamara ubu bwabaye ishoramari ryinjiza agatubutse.

- Advertisement -

Dr Karangwa yashimiye Yalla Yalla Group ishyira mu bikorwa umushinga wo kubungabunga, gufata neza no kubyaza umusaruro ibyanya byuhirwa mu turere twa Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke na Rusizi.

Akanyamuneza k’abahinzi…

Mukashyaka Emelyne wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza umaze imyaka irenga icumi mu buhinzi bw’ imbuto n’imboga avuga ko atabikoraga uko bikwiriye.

Ati “Mbere twahingaga ubuhinzi bwa gakondo, tukavanga ibihingwa ntacyo twitayeho ariko ubu twize ubuhinzi bunoze, gutunganya ubutaka, gushaka imbuto nziza, kudasesagura amazi mu kuhira no gukoresha neza imiti irwanya ibyonnyi n’indwara.”

Yashimangiye ko bacengewe na gahunda zo kugera ku nguzanyo ziciriritse ziri no ku nyungu ntoya mu kwagura ubuhinzi, gukoresha ikoranabuhanga, kwitabira serivisi z’ubwishingizi no gusangira amakuru n’abagenzi be.

Mugenzi we Uwizeyimana Jean Damascene wo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara avuga ko bigishijwe guhinga imbuto nziza no gukoresha amafumbire ajyanye n’ubutaka, kurwanya isuri n’ibindi.

Ati ” Niba ubuhinzi nabukoraga nko kuri 60% ufashe aya mahugurwa mazemo iminsi nashyira nko kuri 85%. Ubuhinzi bwakorwaga mu buryo butanoze, ngomba guhinga igihingwa kimwe nkamenya n’ikigiye kugisimbura.”

Ishimwe Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group yasabye abahuguwe kugaragaza umwihariko mu guhinga nk’abanyamwuga.

Ati “Tubitezeho umusaruro aho Agronome wacu atari bagenda bakadufasha guhugura bagenzi babo.”

Ishimwe yabibukije ko iyo umuhinzi yize akamenya icyo akora neza akakigira umwuga abasha kwiteza imbere akanateza imbere igihugu cye.

Ati ” Amahugurwa mwahawe abafashe guhindura ubuzima bwanyu ndetse n’imirima yanyu mukomeze muyihinge kinyamwuga.”

Yalla Yalla Group itanga serivisi z’iyamamaza buhinzi buvuguruye kandi burimo ikoranabuhanga hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abahinzi gukora ubuhinzi hakoreshejwe imashini.

Ifasha kandi abahinzi kubona uburyo bwo kuhira, gukora ubuhinzi bukorerwa mu mazu, serivisi z’ubworozi, gupima ubutaka, gutunganya ibishanga no kubifata neza.

Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi
Hafashwe ifoto y’urwibutso
Ishimwe Emmanuel, umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group

Hahembwe abahinzi bahize abandi mu masuzumabumenyi bahawe mu masomo bahuguweho

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Huye