Canada: Wed Wedundu yateguje album ye ya mbere

Umunye-Congo utuye i Montreal muri Canada, Wed Wedundu uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje gushyira hanze album ye ya mbere kuva yinjiye mu muziki.

Wedundu yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2024, ni nyuma yo gusohora indirimbo ya 8 yise “Broken Chains” iri mu zigize uwo muzingo.

Uyu muramyi wavukiye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo avuga ko impamvu yari amaze igihe kinini akora umuziki ariko nta album, yashakaga kubanza kubishyira ku murongo no guha abakunzi be ibintu bishyitse.

Ati ” Ntekereza ko iki aricyo gihe ngo nshyire hanze noneho album yanjye ya mbere. Iyi album iriho indirimbo abantu bazi n’izo batazi nyinshi.”

Wedundu ngo aterwa ishema no kuba yarakabije inzozi zo kuririmbira Imana kuko yahoraga abyifuza kuva mu buto bwe.

Uyu muhanzi wakuriye muri Korali zo mu nsengero zo ku ivuko muri RD Congo nyuma mu mwaka wa 2006 akajya muri Canada, ashimangira ko ari umuhamya wo gukorera Imana kuko bitagira uko bisa.

Ati “Niyo mpamvu nzakomeza gutanga ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu ndirimbo.”

Avuga ko abaramyi bo ku mugabane wa Afurika bageze ku rwego rushimishije aho bahesha ikuzo Imana binyuze mu ndirimbo zisaba abantu gukorera ijuru.

Yungamo ko mu izina rya Yesu Kristo, akunda abaramyi bo mu Rwanda kubera ko bafite ubuhanga budasanzwe.

- Advertisement -

Kuri album Wedundu ateganya gusyira hanze hariho indirimbo yitwa “Sifa” yakoranye na Janet Otieno ukunzwe mu gihugu cya Kenya.

Avuga ko Janet Otieno ari umubyeyi utarigeze umugora mu gukora iyo ndirimbo kandi yamugiriye inama zuzuyemo uburambe mu muziki.

Ni album izaba iriho kandi indirimbo zirimo “Maajabu”, “Wastahili”, “Amen”, ” My Lord”, “His Grace” n’izindi zitarajya hanze na “Broken Chains” aherutse gushyira ahagaragara.

Reba hano indirimbo za Wed Wedundu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW