Hatangajwe ibiciro bishya by’ibigori mu gihugu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori.
Itangazo ryasohowe na MINICOM kuri uyu wa 21 Gashyantare hashingiwe ku nama yo ku wa 19 Gashyantare 2024.
Ni inama yahuje abahagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), RAB, n’abaguzi b’ibigori.
Yari igamije kurebera hamwe uko imigendekere yo kugura w’ibigori n’iyubahirizwa ry’igiciro cyashyizweho bihagaze.
Hashingiwe kandi ku mbogamiżi zagaragaye ku kumisha umusaruro kubera ko igihe cyo gusarura cyakomeje kubonekamo imvura yatumye ibigori bituma neza.
MINICOM na MINAGRI batangaje ko igiciro fatizo (ntagibwa munsi] gihabwa umuhinzi kivuguruwe, aho igiciro fatizo ku bigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% cyagizwe mafaranga y’u Rwanda magana ane ku kilo naho ibigori bifite ubwume buri hagati yo 19%-25% cyahyizwe ku mafaranga 350 ku kilo .
MINICOM itangaza ko igiciro fatizo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5%-18% ni amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo naho ibifite ubwume buri hagati ya 19% -25%, ni amafaranga 260 frw.
Minisiteri y’Ubucuruzi yibukije abahinzi n’abaguzi b’ibigori ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego wo kunoza imicururize yawo.
MINICOM itangaza ko abaguzi bose bagomba kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Abaguzi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.
Mu itangazo MINICOM yatangaje ko amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe mu giciro
cyavuzwe haruguru,ku bw’iyo mpamvu, abaguzi ntibemerewe kongera gukata abahinzi (ibiro cyangwa amafaranga) mu gihe baguze ibigori bidahunguye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye inzego zibanze kuba hafi abahinzi, zikabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho ko ndetse uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara ku murongo wa telefone utishyurwa kuri 3739.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW