Impaka zishyushye hagati ya FARDC na M23 ku gufata agace ka Kirotshe

Umutwe wa M23 wabeshyuje amagambo y’umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, wigambaga ko kuwa kabiri nijoro  izo ngabo zisubije agace ka Kirotshe kari gasanzwe kagenzurwa na M23.

Agace ka Kirotshe kari ku muhanda wa Goma – Sake – Minova – Bukavu.

Ari kumwe na minisitiri w’itangazamakuru Patrick Muyaya, akaba n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko biri kubera ku rugamba hafi y’umujyi wa Goma muri iyi minsi ishize.

Umutwe wa M23 usanzwe warafunze inzira ya Goma – Rutshuru – Bunagana, iya Goma – Sake – Masisi centre, n’iya Goma – Sake – Kitchanga.

Uyu mutwe uvuga ko kuva muri weekend ishize wafunze n’inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ufata uduce twa Kirotshe na Shasha turi mu majyepfo ya centre ya Sake.

Umunyamakuru yabajije icyo ingabo za Congo zirimo gukora kuko yabwiwe n’umuntu utuye i Goma ko nyuma y’uko amayira yinjira muri Goma afunzwe na M23 abatuye uyu mujyi badashobora kumara iminsi irenga 10 ibiribwa biva hanze y’umujyi bitahagera.

Asubiza uyu munyamakuru, Gen Ekenge, uvugira igisirikare cya DR Congo, yagize ati “Turi mu ntambara, umwanzi afite uburyo bwe akora natwe dufite ubwacu, ‘operations’ zose ubu zirimo gukorwa ni ukugerageza gufungurira umujyi wa Goma no kubohora inzira ziganisha ahari umusaruro.”

Yongeraho ati “Ubu imirwano irakomeye mu kurwanira kugenzura umuhanda Sake – Minova, ubu FARDC iragenzura Kilotche, kuva mu gitondo uyu munsi kandi imirwano yakomeje kuri Shasha.

Kurasa  kandi birakomeje henshi muri Masisi na Rutshuru, uko kurasa kwateye akaga gakomeye ku ruhande rw’umwanzi nubwo bitavugwa ariko hari n’amashusho avuga.”

- Advertisement -

Umuvugizi wa M23, Lt Col. Willy Ngoma,yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa gatatu ko ingabo za leta “zitigeze zisubiza habe na santimetero imwe (1cm) y’ubutaka bwabohowe na M23”.

Willy Ngoma yabwiye BBC ko ari bo bagenzura uduce twa Kilrotshe hamwe na Shasha.”

Imirwano hagati y’impande zombi yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu gace ka Masisi nk’uko uruhande rwa M23 rubitangaza.

UMUSEKE.RW