Intego z’umuramyi Akilla Ubuntu wifuza gushinga imizi mu muziki

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ubifatanya n’itangazamakuru, Akilla Ubuntu, yafashe ingamba yiteze ko zizamugeza ku rwego rwiza mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akanambutsa ibikorwa bye imbibi z’igihugu.

Kimenyi Ubuntu Akilla Benjamin uzwi nka Akilla Ubuntu ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe, yatangiye gushyira indirimbo hanze mu mwaka wa 2023.

Yaririmbye izirimo iyitwa “Impeta y’ikimenyetso” n’iyitwa “Umusamariya” zakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel.

Uyu mugabo asanzwe azwi cyane nk’umunyamakuru kuri Radio O yahoze yitwa Authentic Radio.

Avuga ko ari umukunzi w’akadasohoka w’abahanzi barimo Alex Dusabe, Israel Mbonyi, na Richard Ngendahayo avuga ko afatiraho icyitegererezo.

Uyu muhanzi ufashwa na Gira Music iyoborwa na Bright Karyango, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 yashyize hanze indirimbo nshya yise ” I Nyabihanga”.

Yatangaje ko igitekerezo cyayo cyaje ubwo yatekerezaga ku mbabazi z’Imana n’umubabaro Yesu Kristo yagiriye i Nyabihanga ubwo yitangiraga Isi.

Akilla Ubuntu avuga ko ataje mu muziki by’igihe gito, ahubwo hari gahunda ndende irimo kuba yageza ubutumwa bwe mu mahanga.

Ati ” Imyaka itunu iri imbere, ni imyaka yo gukora cyane ndetse no guhozaho ku buryo ubutumwa ntanga buzaba bumaze kugera ku Isi hose.”

- Advertisement -

Bright Karyango, umuyobozi wa Gira Music avuga ko Akilla Ubuntu yujuje indangagaciro z’umuririmbyi bakorana ibintu byinshi.

Kanda hano wumve indirimbo za Akilla Ubuntu

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW