Khire yateye umwotso ku bizonga abahanzi bataragafata- VIDEO

Ni indirimbo yitsa ku mvune z’abahanzi batarafatisha, ibyiza bakora bikarenzwa ingohe ibindi bikagirira umumaro abandi mu gihe bo usanga bahora mu bukene.

Muri iyi ndirimbo yise AIM [Art In Me], Mike Kirenga ukoresha amazina ya Khire mu buhanzi, arondora imishinga afite mu ntekerezo ariko kujya mu bikorwa bikaba byarabaye ihurizo kubera amikoro.

Uyu munyempano uri mu batanga icyizere, avuga ko hari abahanzi bizirika umukanda bakicwa n’isari kugira ngo bakabye inzozi zo gukoza intoki ku bwamamare.

Agaragaza ko urugendo rwo gufatisha mu muziki rusaba kubira ibyuya no kwima amatwi uruhuri rw’abacantege.

Ati “Izi nzozi abazirukaho mu miryango ni ibivume, abenshi ntibumva ukuntu impano yakwinjiza vuba.”

Khire avuga ko bikiri imbogamizi kugira aho ugera muri muzika Nyarwanda udafite gisunika.

Avuga ko amikoro yo kugeza ibikorwa ku bo bigomba kugeraho akenshi bisaba kwigura, uwo bidakundiye ahora mu mishinga imudindiza aho gutera imbere.

Aganira na UMUSEKE, Khire yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ashingiye ku buzima bw’umuziki anyuramo buri munsi.

Yakomeje avuga ko ashikamye ndetse yiyemeje kurwana urugamba rutoroshye rwo kugira ngo azarye ku matunda y’impano ye irenzwa ingohe.

- Advertisement -

Ati ” Ndashaka kuba ikimenyabose nkagera n’i mahanga, Rurema niwe ubigena ejo yanyakiriza itara.”

Uyu muhanzi avuga kandi ko iyi ndirimbo igenewe buri wese ugerageza gukora ibyunguka ariko agahura n’ibimukoma mu nkokora.

Khire amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo “Dembele”, “Banana” na “AIM” aherutse gushyira hanze.

Kanda hano urebe indirimbo AIM ya Khire

 

Khire yarondoye inzozi ze mu muziki

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW