Menya inshuro mu cyumweru umugabo n’umugore bemerewe gutera ’Akabariro’

Ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibintu bitandukanye bimufasha guhorana ubuzima bwiza. Muri ibyo harimo ibinyobwa, ibiribwa, gutembera, gusoma ibitabo, igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Abahanga bemeza ko iki gikorwa gifasha mu buzima bwo mu mutwe ndetse  n’umubiri ukagubwa neza.

Ubushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko umugore n’umugabo bakoze iki gikorwa mu kigero, bifasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo kanseri y’amabere, kanseri ya prostate, kirinda uburwayi bw’umutima bwa hato na hato, ndetse n’ibyago byo kurwara indwara y’agahinda gakabije.

Abahanga batangarije website ya Medicalnewstoday ko  umugabo n’umugore (Couples) bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro ebyiri mu cyumweru.

Nubwo byumvikana ko akazi, inshingano z’umuryango, n’ibindi byemezo bishobora kuvuka, ni ngombwa gushyira imbere no gufata umwanya kuri iyi ngingo y’ingenzi mu mubano.

Guha umwanya no kwishimana n’umugabo cyangwa umugore wawe, bifasha kuruhura imitsi, kugira ibyishimo by’umuntu ku giti cye, no kumenya ibihe byiza nyabyo byo guha umukunzi wawe.

Icyakora inshuro zo gukora imibonano, zishobora gushingira ku kuntu ubwanyu  munyurwa.

Ikinyamakuru Usatoday kivuga ko abantu bari mu myaka iri hagati ya 40-50, nibura bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru.

Ni mu gihe abari hagati ya 20-30 bakwiye kuyikora kabiri mu cyumweru.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwakoze na York University, kaminuza yo muri Canada,ivuga ko nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bishobora kuzamura mwembi ibyinshimo.

Imibonano mpuzabitsina kenshi ntabwo byanze bikunze ituma umubano urushaho kuba mwiza, ariko igira uruhare mu buryo rusange bwo kunyurwa no kuzuzanya.

Ni ingenzi ko habaho iringaniza aho buri mwe anyurwa kandi ubushuti bwanyu mwembi bugahinduka isoko yo guhuza,ibyishimo n’amarangamutima akamererwa neza.

Imibonano mpuzabitsina ikozwe mu rugero,igira inyungu nyinshi cyane ku muryango (umugabo n’umugore).

Gukora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro ebyiri bituma umubiri uruhuka, uvubura umunezero,kandi bigatuma mwembi murushaho kugira umubano uhamye.

Ariko kandi ikintu cy’ingenzi ni ukunyurwa no guharanira ko mwembi munyurwa kimwe.

IVOMO: Ngdailynews.com na usatoday.com

UMUSEKE.RW