Mulix yashyize hanze indirimbo y’abaryohewe n’urukundo-VIDEO

Umuhanzi Mugisha Felix [Mulix] Uba inda imwe n’umuhanzi TMC, yashyize hanze indirimbo nshya yise, “By my side” yo gushimisha abaryohewe n’urukundo.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024.
gushyingo 2020.

Mulix Hari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Stress Free” yishimiwe na benshi.

Mulix yabwiye UMUSEKE ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo, yashakaga gukora indirimbo igaragaza ibihe byiza mu rukundo rw’abantu babiri.

Ati “Buri wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa bararyohewe cyane ndetse umwe yumva kubaho mugenzi we batari kumwe bigoye.”

Muri iyi ndirimbo agaruka ku kuba umukunzi we yaramuhisemo mu bandi, umutima arawigarurira awugira uwe bityo ko na we byamuhaye gutuza ndetse ko yamuhaye ubwami mu mutima we.

Uyu musore avuga ko uretse kuba yarakuze abona Dream Boyz yahozemo mukuru TMC, ngo nawe yari yarihebeye umuziki.

Ati “Numva ari impano ngomba kubyaza umusaruro.”

Mulix avuga ko agomba kwibanda cyane ku bwiza by’ibihangano. Akorana na Producer Prince Kiiz.

- Advertisement -

Mulix ni bucura wo Kwa Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu buhanzi.

Reba hano indirimbo “By My Side” ya Mulix

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW