Mwinyi wayoboye Tanzania yapfuye

Ali Hassan Mwinyi wabaye perezida wa kabiri wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 98 y’amavuko.

Urupfu rwe rwatangajwe na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko Mwinyi yapfiriye mu bitaro bya Mzena bihereye i Dar es Salaam aho yarimo avurwa.

Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi 7 aho ibendera rizururutswa kugeza hagati.

Umukabwe Ali Hassan Mwinyi yitabye Imana ku myaka 98 y’amavuko akaba yarabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995 asimbuye Julius Nyerere.

Mwinyi kandi yabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida wa Tanzania.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW