Nacky, Impano nshya yo kwitega ku isoko ry’umuziki

Muzika y’ u Rwanda ikomeje gukura umunsi ku munsi yungutse umuhanzi mushya wifuza ko ibihangano bye bigira uruhare mu guhindura Isi.

Ni uwitwa Sezerano Alain wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Nacky, avuka mu Murenge wa Murama mu Karere ka Bugesera.

Nacky ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukorera ibikorwa bye ku mugabane w’Ubulayi aho agiye kumara umwaka, ashaka kuzamura ibikorwa bye bya muzika ku rwego rw’Isi atibagiwe ku ivuko.

Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko yiteguye kugira uruhare runini mu muziki w’u Rwanda ndetse n’imikoranire y’abahanzi batandukanye yaba ab’imbere mu gihugu n’abari hanze yarwo.

Ati ” Mbere na mbere ndifuza ko umuziki wanjye n’ibihangano byanjye bigera kure bikagirira buri wese akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nanjye bikangirira akamaro.”

Yanatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, yashyize hanze indirimbo yise “Hoya” irimo ubutumwa bwo gukomeza Ingo zitakiramba

Muri iyo ndirimbo asaba abantu kumesa kamwe bagakundana bya nyabyo, bakubaka Ingo zigakomera, bakaniteza imbere.

Yasabye Abanyarwanda kumushyigikira, anahishura ko mu mwaka azajya ashyira hanze indirimbo enye cyangwa eshanu kuko afatanya umuziki n’amasomo.

Indirimbo “Hoya” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Santa Sauce na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Julien BMJizzo.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo “Hoya” ya Nacky

Nacky yinjiye umuziki ku mugaragaro

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW