Nyamagabe: Umuturage arifuza gutanga ingingo z’umubiri we

Umugabo witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney ufite imyaka 43 usanzwe atuye karere ka Nyamagabe arashima imiyoborere ya Perezida Kagame akanifuza gutanga ingingo z’umubiri.
Uyu mugabo avuga ko mu gihe azaba yashizemo umwuka yifuza ko ingingo ze zitazapfa ubusa zigafasha abari mu kaga.
Ndayisaba usanzwe ari umuhinzi avuga ko asanga icyo cyemezo yagifashe mu musanzu wo kubaka igihugu no kurengera ubuzima bw’abandi.
Ati“Nanjye ku giti cyanjye numva hari icyo nakora aho nifuza gukomeza kubaka igihugu nimpfa ingingo z’umubiri wanjye zafasha abakiriho nk’impyiko n’ibindi bazabinkuremo bifasha abazaba bakiriho.”
Uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ngara mu murenge wa Mbazi avuga ashize amanga ko ashimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu miyoborere ye
Yagize ati“Ndashimira umukuru w’igihugu cyacu cy’u Rwanda ku bintu byinshi bitandukanye birimo ko yagejeje umuriro w’amashanyarazi, amazi meza biri mu gace ntuyemo kuko mbere ntitwumvaga ko byabaho.”
Ndayisaba akomeza avuga ko Perezida Kagame yaciye nyakatsi ndetse ko u Rwanda rufite umutekano n’ibindi byinshi byiza rumaze kugeraho.
Ati“Byose tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’umutoza w’ikirenga aho anatuza abantu akabagabira inka.”
Ndayisaba ufite abana batanu ashimira abagiraneza bahaye umugore we amaraso kuko imbyaro zose yazibyaye abanje kubagwa.
Ati “Nabyaye abana batanu bose babagaga umugore wanjye nshima iyo serivisi cyane, bampaye ubwo buvuzi kuko hari abantu batangaga amaraso, uyu munsi abana na nyina ni bazima.”
Ndayisaba wifuza gutanga ingingo z’umubiri we
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe