Rachid yabwiye urukiko ko rubogama… Harebwe amashusho arimo ibyaha aregwa

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Hakuzimana Abdoul Rachid umaze igihe mu nkiko aburana, aregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Hakuzimana Abdoul Rachid wongeye kwitaba urukiko yabwiye abacamanza ko babogama, ko bamusezerera agataha.

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2024 nibwo Hakuzimana Abdoul Rachid yongeye kwitaba urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ni bo baje kuburanisha Hakuzimana Abdoul Rachid.

Abacamanza bakigera mu rukiko Hakuzimana Abdoul Rachid yahise amanika akaboko yaka ijambo, gusa umucamanza ararimwima ahubwo avuga ko ijambo ari iry’Ubushinjacyaha bugakomeza gusobanura ikirego cyabwo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Rachid aregwa bishingiye ku mashusho atandukanye harimo n’ayanyuze ku muyoboro wa YouTube we bwite (Rachid) yari yarashinze, aho ngo yatangaje amagambo arimo ko Kwibuka (Jenoside) byaba kuri bose.

Ubushinjacyaha buti “Rachid yavuze ko kwibuka kutavuyeho ariko bihindure isura hibukwe bose.”

Rachid yahise yongera amanika akaboko yaka ijambo. Umucamanza na we ati “Twakubwiye ngo utegereze Ubushinjacyaha busoze, turaza kuguha umwanya wawe.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko hakerekanwa amashusho arimo ibyaha Rachid aregwa maze ayo mashusho atangira kwerekanwa, arimo aho hagaragara Rachid uregwa kimwe n’umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne.

Amashusho ari kwerekanwa umucamanza yategetse ko yaba ahagaze, maze umucamanza ati “Rachid ko mbere twabyumvikanye ko wakomeje gusaba ijambo, urashaka kuvuga iki?”

- Advertisement -

Rachid na we ati “Mba nsabwa kugira ikinyabupfura mu rukiko nkubaha umucamanza, ariko nakunze gusaba ijambo murakoze kuba murimpaye”, Rachid yabwiye urukiko ko ashaka gusubikisha urubanza.

Ati “Ndasaba gusubikisha urubanza kuko nahawe inyandiko impamagaza n’umuntu utabifitiye ububasha.”

Umucamanza ati “Ubushize ubwo uheruka hano ni wowe wasinyiye italiki y’igihe uzazira kuburana, none waje. Niba bakuzaniye urupapuro aho uri muri gereza ni uburyo bwo kukwibutsa.”

Umucamanza yakomeje abwira Rachid ko ibyo guhamagazwa kwe byafashweho icyemezo kubigarura rero atari byo.

Rachid ati “Mwampa umwanya nkabisobanura?” Umucamanza ati “Niba ari ibijyanye n’ihamagazwa byo bireke ahubwo vuga ibindi byatuma usaba ko urubanza rusubikwa.”

Rachid na we ati “Nyakubahwa Mucamanza muri kubogama, ahubwo wenda mwansezerera nkataha.”

Umucamanza ati “Byose ni uburenganzira bwawe ushatse wagenda, Ubushinjacyaha nibukomeze nibwo bwari bufite ijambo.”

Rachid na we ati “Muri kunigana ijambo Nyakubahwa Perezida w’urukiko.” Umucamanza ati “Ibyo babikwandikire ko turi kubogama tukaba turi no kukunigana ijambo.”

Rachid urebeye inyuma, arakomeye, amara umwanya munini yifashe ku itama.

Yahise acuma neza impapuro ze, arazibika mu gikapu maze araceceka. Iburanisha ryakomeje harebwa amashusho agaragaramo Hakuzimana Abdoul Rachid n’umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne na we ufunzwe.

Mu rukiko humviswe hanagaragazwa amashusho ubushinjacyaha buvuga ko arimo ibyaha Hakuzimana Abdoul Rachid aregwa.

Ayo mashusho agaragaramo Hakuzimana Abdoul n’umunyamakuru Cyuma Hassan nawe ufunzwe Ubushinjacyaha bwavuze ko Rachid yavuze ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

Ubushinjacyaha buti“Rachid yavuze ko kwibuka byavaho bitaba ibyo kwibuka bigahindura isura.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Rachid yavuze ko abahutu nabo bakwibuka ababo bityo bikaba bigize icyaha cyo guhakana Jenoside.

Buvuga ko leta yakoze ikosa ryo kubaka umudugudu w’ubwoko bumwe nabyo ubwabyo bigize icyaha cyo gupfobya jenoside kandi Rachid yagiye abikora kenshi.

Mu yandi mashusho ubushinjacyaha bwerekanye mu rukiko hagaragaramo Hakuzimana Abdoul Rachid n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana nawe ufunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rachid yavuze ko ari umututsi ari umuhutu nta wagize neza muri iyo mvugo. Bukavuga ko harimo kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri kandi bigize igikorwa gihanwa n’amategeko.

Hakuzimana Abdoul Rachid yamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga nkoranyambaga cyane kuri YouTube, yavugaga ko ari umunyapolitiki wigenga.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruzakomeza taliki ya 14 Werurwe 2024 ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego cyabwo.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza