Umusozi wa Rwamikaba,watengutse, ubutaka n’ibiti byose biramanukana bifunga umugezi wa Rusizi , kuri ubu habarurwa ibifite agaciro ka miliyoni 15 frw.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024,mu Midugudu ya Nyamagana na Mugerero yo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Umusozi watengutse ureshya na metero 500.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre,yabwiye UMUSEKE ko ibyo biza byabaye,biri ku musozi uri hafi y’umugezi uhuza ubutaka bw’uRwanda n’ubwa DRC.
Ati”Ni byo, nka saa kenda n’igice(Saa 15H30) umusozi waratengutse ujya mu mugezi wa Rusizi uhuza ubutaka bw’uRwanda n’ubwa DRC,amazi aza kwishakira inzira arakomeza”.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko nta muntu wabiguyemo, ibyangiritse ibimaze kubarurwa bifite agaciro ka miliyoni 15frw .
Ati”Hangiritse imboga, Imyumbati, ibishyimbo, ibisheke, ikawa n’amapera bifite agaciro ka 15,000,000Frw, nta muntu wabiguyemo tumaze kubarura abantu 30 bangirijwe n’ibyo biza“.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yanavuze ko byabaye nta mvura iri kugwa.
Mu butumwa yatanze ,yakanguriye abaturage ko bajya bahinga bakagira n’ubwishingizi bw’ibyo bahinze.
MUHIRE DONATIEN
- Advertisement -
UMUSEKE.RW/RUSIZI