Umuramyi Senga B yasendereje ibyishimo Abanyakigali

Umuramyi ubarizwa muri Canada, Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, yanditse amateka mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe barimo Ben na Chance, Nkomezi Prosper, Emmy Vox ndetse n’itsinda rya True promises ministry.

Ni igitaramo cyabaye tariki 16 Gashyantare 2024 kuri Egilse Vivante ya Rebero Gikondo, cyitabirirwa n’abizera batandukanye.

Abaramyi bakunzwe mu kuririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’umuryango wa Senga B baje kumushyigikira.

Ababyeyi bamwibarutse ndetse na nyina w’umugabo we bitabiriye iki gitaramo cyanyuze benshi.

Muri iki gitaramo cya Live Recording cyafatiwemo amashusho y’indirimbo za Senga Byuzuye, cyagarutse ku mashimwe amuri ku mutima.

Yagize ati” Ndashimira abaje kunshyigikira bose barimo ababyeyi banjye bicaye hano uyu munsi gusa sinakwibagirwa mabukwe waturutse mu mutara.”

Yakomeje agira ati ” Mwarakoze kunyemera! Warakoze kumbyarira umugabo mwiza unkunda akanshigikira! Warakoze kumbera umubyeyi mwiza ugakora urugendo rwa kure uje mu gitaramo.”

Igitaramo kibaye nyuma y’uko Senga B yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe, agatangaza ishimwe afite ku Mana yamukoresheje iby’ubutwari ndetse n’abamuhaye amaboko muri uyu mwuga barimo Adrien Misigaro.

Ben na Chance bishimiwe ku buryo budasanzwe
Emmy Vox uri mu bakunzwe muri Gospel yari ahabaye
Prosper Nkomezi yahembuye imitima ya benshi
Umuramyi Senga B yataramiye i Kigali

 

- Advertisement -

MUNEZERO MILLY FRED

UMUSEKE.RW