Abakunzi ba Kiyovu Sports barayitabariza

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports yo ku Mumena, batangiye kuyitabariza kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe ifite.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2023-2024 watangira, ikipe ya Kiyovu Sports yakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’amikoro kugeza nanubu.

Aho byaje gukomerera muri iyi kipe yo ku Mumena, ni aho abakinnyi ba yo bahisemo guhagarika imyitozo kugeza igihe bazabonera imishahara y’amezi ane baberewemo.

Iminsi itatu irashize, abakinnyi badakora imyitozo nyamara iyi kipe izajya gusura Étoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe babwiye UMUSEKE ko basaba Itangazamakuru kubafasha gutabariza ikipe ya bo kugira ngo hagire igikorwa.

Abatabariza iyi kipe, bavuga ko mu gihe ntacyo ubuyobozi bw’Igihugu buyifashije, yakomeza kujya ahabi nyamara ikundwa na benshi mu Rwanda.

Bati “Mudufashe kutugereza ubutumwa ku nzego z’Igihugu. Leta ni Umubyeyi, turasaba inzego bireba zirimo Umujyi wa Kigali kugira icyo zikora bitabaye ibyo ikipe yacu izasigara ku izina gusa.”

Abandi bati “Turasaba ko ubuyobozi bwacu bwahaguruka bukageza ikibazo aho kigomba kugera. Nibakomeza kwihagararaho ikipe izakomeza kugana ahabi.”

Abandi bagize bati “Mu gihe nta gikozwe, ikipe z’Abaturage zizasigara ku izina gusa. Sinzi impamvu abantu batabona ko na Kiyovu yacu yagiye.”

- Advertisement -

Gusa aba bakunzi b’Urucaca bavuga ko bo bakora ibyo bashoboye, ariko ubushobozi batanga budahagije ngo ikipe ibashe kubona byose.

Ni abandi bafana bongeye gutabariza ikipe ya bo nyuma y’aba Etincelles FC baherutse gusaba Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kubafasha kugira ngo ikipe bihebeye itazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 31 mu mikino 23 imaze gukinwa.

Abakunzi b’Urucaca bayitabarije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW