Ab’i Nyanza baravuga imyato Perezida Kagame wahagaruye Inyambo

Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza barashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wagaruye inyambo mu gihugu, by’umwihariko ku gicumbi cy’umuco i Nyanza aho zinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 100 Frw ku mwaka.
Ni ku nshuro ya mbere mu karere ka Nyanza habereye ‘iserukiramuco ryo kumurika inyambo’ ryateguwe n’akarere ka Nyanza gafatanyije n’inteko y’umuco.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bihaye intego yo gufata icyerekezo cyo kuba izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.
Avuga ko mu mwaka wa 2021 hatangijwe igenamigambi rirambye rigamije kugira Nyanza ahantu hasurwa abantu bakahatinda, bakaharara ndetse bakanahirirwa kugira ngo hakomeza kuba igicumbi cy’umuco.
Muri iryo genamigambi kumurika Inyambo ni kimwe mu bikorwa kiriho kandi batangije bateganya ko kizajya kiba buri mwaka
Yagize ati“Turashimira Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko nyuma y’imyaka myinshi inyambo zitakiri mu gihugu uyu munsi zagarutse tukaba tubyishimira mubyagezweho muri iyi myaka 30 igihugu kimaze kibohowe.”
Abaturutse imihanda yose baje muri iki gikorwa cy’iserukiramuco ryo kumurika inyambo bashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame Paul.
Uwitwa Ahezantaho Monique avuga ko iyi ari impamvu igaragaza ko umuco utazacika, ati “Kugarura inyambo ni wa muco mwiza wongeye kugaruka bikaba bimwe mu bihumuriza abanyarwanda ko umuco wacu utazacika.”
Mugenzi witwa Mbarushimana Jacques nawe yagize ati“Twe nk’urubyiruko twishimiye kumenya amateka y’inyambo ndetse no kuzibona nta kiguzi dutanze, ibi bigaragaza ko n’ubutaha tuzaza tukunguka byinshi byose dukesha Perezida Paul Kagame.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yasenye u Rwanda n’ibyiza byarwo harimo n’inyambo maze nyuma yo kuyihagarika habaho kongera kugarura inyambo mu Rwanda no mu banyarwanda
Yagize ati“Ni ingenzi cyane gusigasira umuco wacu, kuwukomeraho no kuwukundisha abana bacu tutibagiwe n’abanyamahanga.”
Inyambo mu karere ka Nyanza zahageze mu mwaka wa 2011 nyuma y’umwaka umwe abasuraga Ingoro y’Abami mu Rakari ari naho ziba bahise bikuba kabiri bava ku bihumbi 14 bagera ku bihumbi 28 gusa.
Kuri ubu abahasura bamaze kwikuba inshuro zirenze enye aho abahasura basaga ibihumbi 50 ku mwaka, bikinjiza miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Guverineri Kayitesi n’abandi bayobozi bitabiriye iri serukiramuco

Iserukiramuco ryo kumurika Inyambo ryanyuze benshi
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza