Ambassadors of Christ yabujijwe kuririmba mu gitaramo cya Pasika

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryatangaje ko Ambassadors of Christ itazaririmba mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizaba tariki 31 Werurwe 2024 cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kuko kigamije kwizihiza Pasika bo batizihiza.

Ewangelia Easter Celebration ni gitaramo kizabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z’amanywa, cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika no gusubika gahunda ya ‘Shyigikira Bibiliya’.

Abazacyitabira bazataramirwa na James & Daniella, Alarm Ministries, Jehovah Jireh Choir, Shalom Choir na Christus Regnat n’andi makorari akomeye mu madini atandukanye.

‘Ewangelia’ ni ijambo ry’Igipolishi risobanura ‘Gospel’ mu Kinyarwanda bikavuga ‘Ubutumwa bwiza’

Pastor Gerard Karasira uyobora Itorero ry’Abadiventisiti mu gice cy’Uburasirazuba no Hagati mu Rwanda, yabwiye UMUSEKE ko bamenyesheje abateguye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika ko iyi Korari itazakiririmbamo.

Pst Karasira yagize ati “Ntabwo bazajyayo, twavuganye [n’Umuryango wa Bibiliya ko batazajyayo]”

Uyu mwanzuro ukurikiranye n’ibitekerezo byatambutse ku mbuga nkoranyambaga ibyinshi bigaragaza ko Korari idakwiye kujya kuririmba ahantu hazihirizwa umunsi mukuru udahura n’imyemerere yabo, ariko abandi bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo kubwiriza ubutumwa abo bayizihiza.

Uwitwa Jason Nsengimana mu gitekerezo cye avuga nta kibazo gihari kuba Korali Ambassador yajya mu gitaramo kirimo Korari zo mu yandi madini cyangwa amatorero.

Ati “Kuvuga ubutumwa se hari aho bahejwe? Indirimbo bazaririmba zishobora gukiza benshi kuri uriya munsi. Jyewe aho nize Muri Collège y’Abadventistes b’Umunsi wa karindwi twizihizaga Pasika na Noheli kandi Directeur yari umuzungu. Ibyo bindi muzana biterwa n’abigisha badasobanukiwe Bibiliya.”

- Advertisement -

Umunyamakuru Jean Pierre Habimana akaba n’Umwizera w’Itorero ry’Abadiventisiti avuga ko kubuza korari kujya kuririmba ahantu nka hariya ari ukuyivutsa amahirwe yo kuvuga ubutumwa mu banyamahanga.

Gusa Pst Karasira avuga ko uyu mwanzuro utatewe n’igitutu bashyizweho n’Abizera, ko ahubwo byatewe n’uko mu ibaruwa Umuryango wa Bibiliya wanditse usaba Korari hatarimo ko ari ibirori byo kwizihiza Pasika.

Ati “Umuryango wa Bibiliya udusaba Korari ntabwo bavugaga ko ari igitaramo cyo kwizihiza Pasika, ahubwo cyari igitaramo kigamije gushyigikira Bibiliya kandi natwe turayishyigikiye. Tubobonye bahinduye ni cyo cyatumye tubuza Korari kujya kuririmba muri Pasika kuko tutayemera.”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uherutse gutangaza ko hashize igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko.

Amafaranga azatangwa ku muryango mu kwinjira muri iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk’igitabo Abaksito benshi bifashisha.

Igitaramo Ambassadors of Christ yabujijwe kuririmbamo

SAMMY CELESTIN / UMUSEKE.RW