Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga.
Amakuru avuga ko uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe mu 2024.
Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Umwe mu babonye iyo mpanuka yabwiye UMUSEKE ati “Yarahagurutse yitegura gutumbagira ariko ikizenguruka ku kibuga ibisiga birayitambika pilot asubika urugendo kuko byayigonzeho.”
Amakuru avuga ko nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo, EgyptAir ihitamo gucumbikira aba bagenzi muri hoteli zitandukanye zo muri Kigali.
Icyakora abagenzi bose nta numwe wagize ikibazo nkuko Egypt independent ibitangaza.
Itsinda ry’abakanishi b’iyi ndege ryahise ryihutira gusuzuma niba nta kibazo yagize mbere y’uko ikora urundi rugendo urwo arirwo rwose.
UMUSEKE.RW