Congo yerekanye abasirikare yatwerereye u Rwanda

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Abasirikare FARDC yitiriye u Rwanda

Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yahawe urw’amenyo nyuma y’uko yari amaze kwerekana abasirikare yise aba RDF, igisirikare cye cyafatiye ku rugamba barimo kurwana ku ruhande rwa M23.

Ni mu mirwano yabereye ku misozi ya Ndumba, mu misozi ikikije centre ya Sake, mu bice byo muri Gurupoma ya Kamuronza,muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iy’i mirwano yabaye ejo kuwa Gatatu, tariki ya 27/03/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Umuvugizi w’igisirikare wa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yanditse kuri X ko ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa M23 zishyize mu maboko ya FARDC.

Yavuze ko barambitse intwaro hasi aho yanerekanye amashusho y’abasirikare babiri bambaye umwambaro w’igisirikare, bahagaze iruhande rwe.

Yagize ati “Nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu nkengero za Sake, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, abasirikare b’u Rwanda n’abafatanya bikorwa babo aribo M23 bishyize mu maboko y’ingabo za FARDC, barambika n’imbunda zabo hasi.

Abakoresha X bamaganiye kure ibyo Lt.Col Ndjike yatangaje kuko amashusho yerekanye ari ay’abasirikare FARDC yigeze gusubiza u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Aba basirikareicyo gihe abo basirikare b’u Rwanda bari barenze imbibi bisanga i Goma.

Aha ninaho kandi abandi bagaragaje ko ataribyo kuko mu mirwano yabereye mu misozi ikikije centre ya Sake, mu bice byo muri Gurupoma ya Kamuronza, muri teritware ya Masisi M23 yafashe ibikoresho bya gisirikare byinshi.

- Advertisement -

Kuri ubu M23 iracyagenzura ibice byose yari yambuye ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa haba muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

ISESENGURA

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW