Derby ya Rayon na APR yahawe umwizerwa

Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda, umukino uhuruza benshi mu bakunda ruhago y’u Rwanda, wahawe Umusifuzi Mpuzamahanga, Ishimwe Claude ushimwa na benshi bihebeye ruhago y’u Rwanda.

Uyu mukino uyeganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Wahawe abasifuzi bane bose bari Mpuzamahanga, bazaba bayobowe na Ishimwe Claude uzaba ari hagati mu kibuga, Ishimwe Didier uzaba ari umwungiriza wa mbere, Ndayisaba Said uzaba ari umwungiriza wa Kabiri na Twagirumukiza Abdul-Karim uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Uretse aba basifuzi bamaze kumenyekana, Komisiyo ya bo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yamenyesheje abandi bazayobora imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Tariki ya 8 Werurwe, hateganyijwe imikino ine.

Étoile de l’Est vs Kiyovu Sports: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Nkinzingabo JMV uzaba ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss azaba ari umwungiriza wa mbere, Habimana Djafar azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Amagaju FC vs Bugesera FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati mu kibuga, Karangwa Justin usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Mbere, Habumugisha Emmanuel azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Umutoni Aline azaba ari umusifuzi wa Kane.

Etincelles FC vs Mukura VS: Ni umukino uzabera kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Uzasifurwa na Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati mu kibuga, Bwiriza Nonati usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Ndagijimana Peace Eric azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nshimiyimana Remy azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

AS Kigali vs Musanze FC: Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, Intwari Alain Vicky azaba ari umwungiriza wa mbere, Karemera Tonny azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nsabimana Céléstin azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Undi mukino uteganyijwe tariki ya 9 Werurwe, ni uwa Muhazi United na Sunrise FC kuri Stade ya Ngoma Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Nizeyimana Is’haq uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Ndayambaje Hamdan azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Dushimimana Eric azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, hateganyijwe imikino ibiri.

Marines FC vs Gorilla FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Rulisa Patience uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa Mbere, Ndayishimiye Bienvenu azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

Police FC vs Gasogi United: Uyu mukino wahawe umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro uzaba ari hagati mu kibuga, Mutuyimana Dieudonné azaba ari umwungiriza wa mbere, Sangwa Olivier azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nshimiyimana Abdallah’s azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ishimwe Claude ashimwa n’abanyamupira bose mu Rwanda
Ruzindana Nsoro azaba akiranura Police FC na Gasogi United

 

Nkinzingabo JMV azaba akiza abazakinira i Ngoma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW