Étoile de l’Est yavuye i Kigali yemye

Ikipe ya Étoile de l’Est, yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, isubira i Burasirazuba yemye.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa. Abafana mbarwa ni bo baje kuwureba.

Ikipe ya Gasogi United yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, aho abarimo Abdallah-ziz uzwi nka Rivaldo, Rugangazi Proser, bari mu babanje mu kibuga.

Iminota 45, yarimo gucungana ku mpande zombi, cyane ko wari umukino ufite kinini usobanuye ku kipe y’i Ngoma iri ku mwanya wa nyuma.

Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Étoile de l’Est yaje ifite inyota yo gushaka igitego, cyashoboraga kuyiha amanota y’ingenzi.

Ku munota wa 55, Gabriel Godspower yafunguye amazamu ku ruhande rwa Étoile de l’Est ku mupira yari ahawe na François.

Gasogi United ikimara gutsindwa igitego, yahise ikora impinduka ikuramo Kabanda Serge na Rugangazi Prosper, basimburwa na Hakim na Djamaldine.

Ikipe y’i Burasirazuba yakomeje gucunga igitego cya yo ndetse ku munota wa 90+5 ibona ubundi uburyo bwo gutsinda ikindi, ariko umupira ukubita igiti cy’izamu ryo hejuru.

Umukino warangiye Étoile yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 25 wa shampiyona, ihita yuzuza amanota 22 mu mikino 25 imaze gukina.

- Advertisement -
Étoile de l’Est yari ifite inyota yo kubona amanota
Umukino wihutaga
Ruzindana Nsoro ni we wayoboye uyu mukino
Étoile yihariye umupira
Idrissa wa Gasogi United yagaragaje guhangana
Étoile yari hejuru muri uyu mukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW