Ubuyobozi bw’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAL buratangaza ku hakiri icyuho mu bikorera cyo kugira amasezerano yihariye ku bakozi bigatuma bafatwa nabi bugasaba ko habaho ibiganiro rusangekugira ngo imbogamizi zose bahura nazo ziveho.
Ibi babitangaje nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri bakoreraga mu karere ka Rubavu biga uko ibiganiro rusange byafasha abakozi n’abakoresha kugera ku masezerano y’umwihariko ajyanye n’ubwoko bw’umurimo.
Eng Mutsindashyaka Andre umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora muri Mine naza kariyeri (REWU) agaragaza ko hari ikibazo cy’abakozi benshi bakora nta masezerano yanditse ntibateganirizwe bityo bakaba bashobora kuzaba umuzigo kuri leta.
Ati “Ku birabana no mu bucukuzi tumaze kugira 34% by’abakozi bafite amasezerano yanditse ariko mu biganiro tugenda tugirana n’ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Rwanda n’abanyamuryango baryo tureba uko abakozi bagira amasezerano yanditse kuko niryo pfundo ry’iterambere kuko bateganirizwa n’izabukuru,kuko nkumukozi ukora mu mirimo itanditse akaba adateganirizwa ese mu myaka 60 azabaho ate,azaba umuzigo kuri leta.”
Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAL, Biraboneye Africain avuga ko mu bikorera harimo ibibazo by’abakozi bafatwa nabi, itonesha no kwirukanwa, asaba ko hagiyeho ibiganiro rusange byafasha umukozi.
Ati“Mu bakozi bakorera abikorera nubwo atari bose ariko abenshi ntabwo abafashwe neza bitewe n’umushahara bahabwa, kutumvikana kugira ngo bakore imishyikirano kuko nta muntu uhari ugena imishahara bitewe n’ibyiciro abakozi barimo.”
Akomeza agira ati ” Uburyo bakoramo kubahiriza amasaha y’akazi, uburenganzira bwaho bakorera, kwitabwaho ku birebana n’ubuzima haracyarimo ikibazo cy’ubusumbane, gutonesha, uburyo bwo guhabwa akazi cyangwa kukavamo ntabwo byubahiriza amategeko.”
Yakomeje agaragaza ko gukora imishyikirano rusange (Social Dialogue) hagati y’umukozi n’umukoresha bivamo amasezerano rusange y’umurimo kuko ariyo yaba agaragaza umwihariko ujyanye n’ubwoko bw’umurimo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itangaza ko nubwo mu bikorera hakigaragara abakozi batagira amasezerano ariko umubare munini uwusanga mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe imirimo bakora ikunze kubonekamo ibibazo byinshi aho amasezerano ashobora kugoboka umukozi.
- Advertisement -
Iyi Minisiteri iravuga ko mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abagera kuri 73% batagira amasezerano y’akazi yanditse bahawe nabakoresha babo, mu gihe muri rusange ababarirwa kuri 46% badateganyirizwa ku buzima n’umutekano mu kazi.
MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu