Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga, NCPD, yatangaje ko bishimira kuba haragiyeho politiki nshya irengera abafite ubumuga.
Ibi byagarutsweho kuri uyu Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, ubwo habaga inama rusange ya 14 y’Igihugu y’abafite Ubumuga.
Iri huriro rivuga ko muri rusange hamaze gukorwa byinshi ndetse n’imibereho ya bamwe mu bafite ubumuga yahindutse n’ubwo hari ibitaranozwa ariko nabyo biri mu ntego zabo.
Hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe aho hasinywe amasezerano Mpuzamahanga arengera ababfite ubumuga,by’umwihariko uru rwego rwishimira intambwe rwagezeho yo kubona igitabo cy’ururimi rw’amarenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayibasa Emmanuel, yavuze ko urugendo rw’imyaka 30 ishize ku bafite ubumuga ari urukomeye cyane aho uru rwego rugeze uyu munsi hashimishije.
Ati”Abafite ubumuga bashyizwe mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo by’umwihariko turasaba abantu bafite ubumuga icya mbere kuzitabira amatora , haba mu kuyategura, mu kuyakora ndetse no kuyamamaza kugira ngo bimakaze agaciro n’ubumenyi igihugu cyabahaye ntaho bahejwe.”
NCPD itangaza ko hakiri imbogamizi z’ibibazo bimwe na bimwe bitaracyemuka 100%, ariko byamaze guhabwa umurongo wa politiki aho hari amategeko abigena mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa.
Mu mbogamizi bagihura nazo, harimo kutabona serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye, ndetse n’uburezi bukirimo icyuho.
Yagize ati”Turifuza ko ibifasha abafite ubumuga byakwishyurirwa kuri mutuweli ndetse cyane cyane bitewe n’umubare munini w’abafite ubumuga n’abatishoboye bakoresha ubwishingizi bwa mutuweli bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”
- Advertisement -
NCDP yatangaje ko hakoreshejqe ingengo y’imari ingana na miliyoni 895 Frw mu mwaka 2023-2024.
Musorini Eugene uhagarariye abantu bafite ubumuga mu Nteko Nshinga mategeko umutwe w’Abadepite yavuze ko uhereye mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu myaka 30 riteganya abantu bafite ubumuga mu ngingo yayo ya 51.
Ati”Muri uru rugendo rwose abafite ubumuga ntabwo bigikorwa nko kugirirwa neza bikorwa hashingiwe ku mategeko mu mwaka 2011, twashyiriweho itegeko ry’abantu bafite ubumuga yaba ubumuga muri rusange cyangwa se abamugariye ku rugamba bafite amategeko abigenga bashimira leta y’u Rwanda.”
Bamwe mu bafite ubumuga bahamya ko mu myaka 30 ishize bitari byoroshye bari ibivumwa muri sosiyete ariko kuri ubu biyubatse mu nzego zitandukanye bongeye kugira ijambo bahabwa agaciro.
Nshimyumuremyi Mathusalem yavuze ko abafite ubumuga kuri ubu hari impinduka zabaye n’ubwo urugendo rugihari, uyu mumunsi ababarizwa mu byiciro bitandukanye bw’ubumuga babashije kujya mu mashuri, ndetse ‘abarangije bamwe babashije kubona akazi biteza imbere.
Ati“Abafite ubumuga barahezwaga mu bikorwa by’amatora bitewe n’uko nta rwego rwabitagaho kuri ubu urugendo rw’imyaka 30 bafite icyizere cy’uko abafite ubumuga butandukanye hamwe n’uko abantu bamaze kugenda babikangurirwa bizagenda neza kugira ngo barusheho kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.”
Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Mbabazi Olivia yavuze ko ibyagezweho ari byinshi mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ibindi abafite ubumuga babashije kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kurushaho kwigira.
Asobanura ko kugeza ubu hari ahakigaragara imyuvire idahwitse mu mitangire y’akazi bigatuma bitsikamira iterambere ry’ufite ubumuga.
NCPD isobanura ko kugeza ubu hari ibikorwa bibiri by’ingenzi Leta iri gushyiramo ingufu kugira ngo imbogamizi zigende zigabanuka.
Politiki y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yamazwe kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, iyo politiki ikubiyemo ingamba zose ndetse na gahunda zose leta ifite kugira ngo Imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga itere mbere.
Hasobanuwe kandi ko hagiye gukorwa ibarura rusange ry’ibyiciro byose by’abafite ubumuga ariko rikazakorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo iryo barura rizagaraga imibare ifatika ya buri cyiciro cy’abantu bafite ubumuga.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Kigali