Hazaca uwambaye mu iserukiramuco ryitiriwe Nyirarumaga

Umuhanzi Mike Kayihura n’Itorero Inganzo Ngari bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyahariwe umwanya wo kwizihiza ibikorwa by’Umusizi Nyirarumaga cyahujwe n’umunsi Mpuzamahanga w’umugore. 

Ni igitaramo cyiswe “Rwanda Festival Nyirarumaga” kizabera muri Green Hills Academy ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024.

Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Green Hills Academy, Nahimana Serge yabwiye UMUSEKE ko iki gitaramo bazazirikana uruhare rwa Nyarirarumaga mu guteza imbere ubusizi kugira ngo ibikorwa bye bikomeze kuzirikanwa mu muco n’ubuvanganzo ndetse no kwerekana ko ubutwari bw’abari n’abategarugori atari ubw’ubu ahubwo na kera hose bwahozeho.

Yagize ati “ Ni igitaramo ngarukamwaka kigamije guteza imbere umuco Nyarwanda mu buzima rusange by’Abanyarwanda muri rusange, kigamije gukangura abana n’ababyeyi barusheho kumenya iby’u Rwanda.”

Yongeyeho ko uyu mwaka kizaba ku munsi Mpuzamahanga w’umwari n’umutegarugori kubera ko bahisemo gukeza Umugabekazi Nyirarumaga umwe mu bagore bakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda.

Akaba ariwe wazanye ibisigo by’Impakanizi akabihimba avuga amateka y’ingoma zabanje n’amateka yazo kugira ngo atazasibangana abitoza n’abandi barimo inteko y’abasizi kugira ngo bitazasibangana.

Nahimana Serge yabwiye UMUSEKE ko usibye aba bahanzi hazaba hari n’itorero ry’abanyeshuri b’iki kigo bazaserukana n’Inganzo Ngari , ibintu bidasanzwe ko abanyeshuri baserukana mu ngamba n’intore zabigize umwuga.

Iki gitaramo ni kimwe mu ruhurirane rw’ibitaramo bibera muri iki kigo mpuzamahanga cya Green Hills Academy byitabiriwe n’abarimo Yvan Buravan na Muyango bakurikirwa na Cecile Kayirebwa na Andy Bumuntu.

Uyu mwaka hakaba hatahiwe Itorero Inganzo Ngari na Mike Kayihura.

- Advertisement -

Ni igitaramo kizitabirwa n’abanyeshuri, ababyeyi barerera muri iki kigo, abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abandi bo hanze y’iki kigo kigamije gukundisha abanyeshuri bahiga umuco n’ururimi by’Abanyarwanda.

MUNEZERO MILLY FRED/ UMUSEKE.RW