Hitezwe guhangana gukomeye muri Shampiyona y’Abagore 2024-2025

Abayobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, biteze kuzabona shampiyona ikomeye mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025.

Shampiyona y’Abagore mu byiciro byombi, irazamuka uko iminsi ishira ndetse abayikurikira bagenda barushaho kuryoherwa.

Nyuma y’uko ikipe ya Forever Women Football Club na APR Women Football Club, zizamutse mu Cyiciro cya Mbere, hitezwe kuzabona guhangana mu mwaka utaha.

Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, abona ikipe zazamutse zizatuma hiyongera uguhangana muri shampiyona y’Abagore.

Yagize ati “Twarebye umukino mwiza w’abana bato bafite ishyaka. Icyo mbonye ni uko icyiciro cya Mbere kigiye kujyamo amakipe akomeye kandi azazamura urwego rw’umupira mu Cyiciro cya Mbere. Ni amakipe azongera ingufu mu Cyiciro cya Mbere. Birongera ingufu ku asanzwemo. Ihangana sinatinya kuvuga ko rizabaho kuko aje mu yandi makipe akomeye.”

Yakomeje avuga ko bizanatuma umupira w’Abagore ubona abafatanyabikorwa kuko hazabaha habayeho uko guhangana.

Ati “Izaba ikomeye. Izadufasha gukora cyane. Izaba irimo ishyaka ryinshi rwose kuko abantu bazaba biteguye kureba umupira mwiza. Ikindi, tuzabona abafatanyabikorwa kubera ko amakipe azaba ashaka kugaragara ko ashoboye. Bizatuma dutinyuka kwegera abantu ngo badufashe tubereka ko dushoboye. Ubundi umupira w’abagore usobanuke.”

Uku guhangana kwitezwe, kuraza kwiyongera ku kuba amakipe hafi ya yose azakina mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha, azaba yakirira imikino ya yo ku bibuga byiza.

Hitezwe kuzabona guhangana muri shampiyona y’umwak utaha
Abareberera ruhago y’Abagore muri Ferwafa, bizeye kuzabona ihangana muri shampiyona ya 2024-2025

HABIMNA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -