Humble Jizzo yateguje umurindi wa Urban Boyz mu gitaramo cya Platini

Ku mugoroba wo ku wa 28 Werurwe 2024, Manzi James wamamaye ku izina rya Humble Jizzo umaze igihe atuye mu gihugu cya Kenya, yagarutse i Kigali aho ategerejwr mu gitaramo cya Platini cyiswe “Baba Experience”.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Humble Jizzo yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo by’umwihariko mu gitaramo cy’uwo bahoze bahanganye mu muziki.

Yavuze ko Urban Boyz na Dream Boys yahozemo Platini bahanganye igihe kirekire, gusa ngo nta rwango rwabaga rurimo.

Ati “Gutumira Urban Boyz hari impamvu yabikoze, cyane ko Dream Boyz na Urban Boyz dufitanye amateka akomeye. Hari indirimbo bagira ivuga ngo ‘Dufitanye Isano’ natwe dufitanye isano mu bundi buryo.’’

Yongeyeho ko yari akumbuye Nizzo Kaboss baryanye akabisi n’agahiye mu itsinda rya Urban Boyz.

Ati ” Nizzo nari mukumbuye cyane nubwo tuvugana buri munsi guhura nabyo biba bikenewe.”

Nizzo nawe yavuze ko yishimiye kuba Platini yaratumiye Urban Boyz, ati “Iyo tuba twarahanganaga ntabwo yari kudutumira, njye narabyishimiye. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukuzitabira ndizera ko igitaramo kizaba kimeze neza.’’

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024, aho kwinjira ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.

- Advertisement -

Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW