Huye: Imodoka yagonze umwana ahita yitaba Imana

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango bya GR 710 C yagonze umwana w’imyaka itanu ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye saa munani z’amanywa.

Yavuze ko yabereye mu Mudugudu w’Umuyinza, Akagari ka Karama, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

Yasobanuye ko iyo modoka yari ifite umuvuduko mwinshi yavaga mu cyerekezo cya Nyanza-Huye.

Ni mu gihe uwo mwana w’imyaka itanu witwa Ishimwe Manzi Elissa yambukaga umuhanda agahurirana n’iyo modoka igahita imuhitana.

SP Habiyaremye yabwiye umunyamakuru wacu ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi byakozwe n’umushoferi wari utwaye iyo modoka.

Yavuze ko uwo mushoferi yahise atabwa muri yombi nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, mu minsi yagenwe dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Habiyaremye yasabye abatwara ibinyamiziga kubahiriza amategeko agenga umuhanda no gucika ku ngeso yo gucungana na Camera z’umuvuduko cyangwa Polisi.

Yagize ati ” Turabwira abantu be gukorera ku jisho rya camera, be gukorera ku jisho ry’umupolisi ahubwo bakurikize amategeko agenga umuhanda nk’uko bayize.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabutare gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

MURERWA DIANE/ UMUSEKE.RW