Ibihembo bya ‘Rwanda Performing Arts’ bizatangirwa i Huye

Ibihembo bya ‘Rwanda Performing Arts’ bizashimira abahanzi nserukarubuga mu ngeri zitandukanye barimo abasizi, abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico bizatangirwa mu Karere ka Huye.

Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga, rwateguye ibi bihembo ruvuga ko ibirori byo gushimira indashyikirwa mu busizi, abanyarwenya, abakinnyi b’ikinamico ndetse n’ababyina imbyino zigezweho, “Modern dance”, bizaba tariki 27 Werurwe 2024, mu gitaramo kizabera ku Ngoro Ndangamurage.

Aaron Niyomwungeri, Umuhazabikorwa w’iki gikorwa yabwiye UMUSEKE ko ibi bihembo byimuwe bigakurwa tariki 21 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi, bigashyirwa tariki 27 Werurwe 2024 ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Ikinamico.

Yavuze ko ibi bihembo bizabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura i Kiruri mu Murenge wa Karama ku Ntebe y’Abasizi.

Nyuma yaho nibwo hazabaho igitaramo kizabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye ari naho hazatangirwa ibihembo ku bahize abandi mu byiciro byose.

Akanama Nkempuramaka kazatanga amanota angana na 50% mu gihe andi manota 50% azava mu buryo abafana batoye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwa http://www.chaptchap.com.

Umunyarwenya Rufonsina, umukinnyi w’ikinamico Tuyishime Jadon Fils n’umusizi kibasumba Confiance nibo bayoboye abandi ku majwi kugeza ubu.

Muri buri kiciro hazahembwa umuhungu n’umukobwa bazaba bahize abandi.

Ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’uw’Ikinamico 2024.

- Advertisement -

Byateguwe n’Urugaga rw’Abahanzi Nserukarubuga kubufatanye Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’Umuco, CNRU n’Akarere ka Huye.

Gutanga ibi bihembo bizajyana n’iserukiramuco ryiswe “Rwanda performing Arts Festival” rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gushimira no guha agaciro ababaye indashyikirwa kandi bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi Nserukarubuga.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW