Iburasirazuba: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, babarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba batoye abakandida 14 bazahagarira iri shyaka mu matora y’Abadepite azaba muri Nyakanga ya 2024.

Ibi byabereye mu Nteko Rusange yaryo mu Burasirazuba bw’Igihugu yabaye ku wa 22 Werurwe ikabera mu Karere ka Ngoma.

Muri iyi nama hatowemo abakandinda 14 ni ukuvuga babiri muri buri Karere kagize intara y’Iburasirazuba kandi bakaba ari igitsina gabo n’igitsina gore.

Abakandinda 14 batowe bazahagarira Green Party mu matora y’Abadepite azaba muri Nyakanga harimo: Mushimiyimana Antoinette na Munezero Desire bo mu Karere ka Kayonza, Matabaro Alexis na Umurizaboro Alice bo muri Gatsibo.

Mu Karere ka Ngoma hatowe Maniraguha Bonaventure na Ndagijimana, muri Kirehe hatorwa Nishirimbere Patrick na Nyinawumuntu Pelagie, mu Karere ka Nyagatare ho hatowe Kayitesi na Ingabire.

Abandi batowe barimo Murenzi Emmanuel na Nyirabagenzi selaphine bo mu Karere ka Bugesera na Simbankabo Albert na uwingeneye Diane bo muri Nyagatare.

Muri iyi nama Abarwanashyaka ba Green Party byatanze ibitekerezo byashyirwa mu migabo n’imigambi y’iri shyaka mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ibyatanzwe birimo gukora ubuvugizi hagashyirwaho nkunganire ku biryo by’amatungo, gukora ubuvugizi umuntu akajya afungwa iminsi 30 y’agateganyo ari uko hari ibimenyetso.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Green Party, Dr Habineza Frank, yavuze ko abakandinda 14 batowe harimo abagabo barindwi n’abagore barindwi ko kandi intego yabo ari uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Burasirazuba.

- Advertisement -

Ati “ Iyi Ntara izwi cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko bagira n’ikibazo cy’izuba ryinshi, tuzashyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’imigabo n’imigambi y’Ishyaka muri gahunda yo kongera ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere ariko cyane cyane dushakisha uburyo twakongera imirimo kugira ngo dushakire imirimo urubyiruko biciye mu kongera inganda zitunganya ibiva muri bwa buhinzi butangiza ibidukikije.”

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Perezida waryo Dr Frank Habineza aherutse gutangaza ko azaba ari umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga.

Chairman wa Green Party, Dr Frank Habineza

Amatora yabaye mu bwisanzure

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW