Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiratangira gukora vuba

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, izarangira muri Nyakanga 2024.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga igeze ku musozo.

Yavuze ko imirimo yo kucyubaka yatangiye muri 2017, bigeze muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, bisinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga watwaye asaga miliyoni 1.3$.

Minisitiri Gasore yavuze ko icyo cyiciro kiri kugana ku musozo, cyari kigizwe n’imirimo yo kubaka imihanda indege zikoresha zihaguruka cyangwa zigwa, parikingi z’indege, imihanda y’imodoka n’ikoreshwa n’abanyamaguru n’ibindi.

Ati “Icyo cyiciro kizarangirana n’ukwezi kwa karindwi, hanyuma hakurikireho icyiciro cyo kubaka ibikorwaremezo bihagaze. Ni ukuvuga ngo ni inzu, icyo kizahita gitangira mu kwezi kwa Karindwi.”

Hatangajwe kandi ko iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2 z’amadolari, aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba ku isonga mu ngendo zo mu kirere ku Mugabane wa Afurika, Qatar Airways ikazaba ifite imigabane ingana na 60%.

Ni mu gihe iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizabasha kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Ingende cya Bugesera, kiri hafi kuzura

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -