IMF igiye guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 165 z’amadolari

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, kigiye guha u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 165 z’amadolari ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda z’iterambere ndetse no kuzamura ibikorwa by’ubukungu.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abakozi b’iki kigega ndetse n’abo ku ruhande rw’u Rwanda, bagiranye ibiganiro byemerejwemo ko u Rwanda rwujuje ibisabwa.

U Rwanda ruzahabwa inguzanyo y’amafaranga mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF(Standby Credit Facility), muri iki cyiciro u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88.9$.

Ni mu gihe andi angana na miliyoni 76.6$ azatangwa binyuze muri gahunda ya Reselience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga azashyirwa mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa binyuranye mu gihe andi azakoreshwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihangurikire y’ikirere.

Ati”Ndashimira IMF ikomeje gushyigikira u Rwanda, tuzakomeza gukorana bya hafi mu rwego rwo gucunga ubukungu bwacu neza.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 umusaruro mbumbe w’igihugu wageze ku gipimo cya 8.2%.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW