Impamvu eshanu zikomeza Derby ya Rayon na APR

Mbere y’uko Rayon Sports na APR FC bakina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, hari impamvu nyinshi zagatumye abakunzi b’aya makipe baza kureba uyu mukino.

Amasaha atuzuye umunsi ni yo abura ngo umukino karundura utegerejwe na benshi mu Urwagasabo ndetse no mu mahanga, bashire amatsiko y’uzahacana umucyo hagati y’abakeba babiri, Rayon Sports ‘Gikundiro’ na APR FC ‘Gitinyiro’. Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma ureba uyu mukino.

Amakipe yombi ari gukora iyo bwabaga ngo yitegure neza, atazatenguha abakunzi bayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2024, kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda z’amanywa.

Abakunzi b’aya makipe y’ubukombe mu Rwanda ndetse n’abakunzi b’Umupira w’Amaguru muri rusange, bafite impamvu uruhuri zo kureba uyu mukino.

Muri izo mpamvu nyinshi, UMUSEKE wagerageje kwegeranya eshanu z’ingenzi, zatuma abihebeye aya makipe baza kureba uyu mukino.

Rayon Sports yatakaje icyizere cyo gutwara Igikombe cya Shampiyona!

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira APR FC, irushwa na yo amanota 10 kuko ari iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 45, mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 55. Nubwo ariko bisa n’ibidashoboka ko Rayon Sports yakuramo iki kinyuranyo cy’amanota 10 atandukanya aya makipe yombi, abakunzi bayo ntibifuza gutakaza igikombe, ngo banatsindwe na mukeba, kuko baba basonzwe kabiri. Bagomba gukora iyo bwabaga bagatsinda uyu mukino.

Rayon Sports imaze imikino ine yaribagiwe uko gutsindwa na mukeba bisa!

Guhera muri Gashyantare 2023, abakunzi ba Rayon Sports ntibarava kuri Stade bafite urwikekwe n’agahunda, mu mikino bahuyemo na APR FC. Mu nshuro enye zose bamaze badatsindwa na APR FC, harimo ebyiri bayitwayemo ibikombe; tariki 3 Kamena 2023 bayitwaye Igikombe cy’Amahoro i Huye bayitsinze igitego 1-0, ndetse na tariki ya 12 Kanama 2023 bayitwara Igikombe kiruta Ibindi, [Super Cup].

- Advertisement -

Ese APR FC kuri iyi nshuro izigobotora Rayon Sports cyangwa Gikundiro izakomeza umujyo irimo wo kubabaza umukeba?

Abatoza b’amakipe yombi bakomoka mu gihugu kimwe!

N’ubwo wenda bitaba impamvu cyane, ariko na none buri wese yakwishimira kwereka mugenzi we ko hari icyo amurusha cyatunye agirirwa icyizere, akaza gushakira ibirayi mu Rwanda.

Julien Mette utoza Rayon Sports, ni ‘derbie’ ye ya mbere agiye gutoza kuba yagera muri Rayon Sports, muri Mutarama 2024, asimbuye Umunya-Mourtania, Mohammed Wade wari wahawe ikipe by’agateganyo, nyuma y’isezererwa ry’uwari Umutoza Mukuru, Yamen Zelfa.

Nta kabuza rero ko yiuza futsinda cyane uyu mukino kugira ngo arusheho gutaha imitima y’Aba-Rayon,bamaze kumwereka ko bamuri inyuma.

Mugenzi we Thierry Froger we ntiyishimiwe n’abafana kuva yagera muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bitewe n’uko batemera uburyo akina ndetse n’amahitamo akora y’abakinnyi babanza mu kibuga. Froger na we agomba kureba uko yakwigarurira imitima y’anakunzi ba APR FC atsinda Rayon Sports, cyane ko atarayitsinda kuva yagera mu Rwanda.

Ni nde urusha undi hagati ya Ndzila na Khadime?

Benshi mu bakurikiranira hafi umupira wo mu Rwanda, bavuga ko umunyezamu wa APR FC, Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila n’Umunya-Sénégal Khadime Ndiaye urindira Rayon Sports, ari bo banyezamu bakomeye kurusha abandi muri iyi shampiyona. Muri uyu mukino rero, birakwiye ko buri mukunzi w’Umupira w’Amaguru areba uyu mukino kugira ngo yirebere ubuhanga bw’aba bombi, ndetse anisubize ikibazo cya benshi cy’uzi kurinda neza kurusha undi. Ni umikino wa kabiri wa ‘derbie’ Ndzila azaba agiye gukina, mu gihe Ndiaye ari wo wa mbere aza akinnye, kuko yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka.

Ni igihe cya nyacyo cyo kwiyerekana kw’abanyamahanga ba APR FC?

Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumy Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izana abakinnyi b’abanyamahanga, kwari ukugira ngo bakore ibirenze ibyo abakinnyi b’Abanyarwanda bari barananiwe. Gusa kugeza magingo aya, kuba APR FC yafata iki cyemezo cyo kugarura abanyamahanga, ntibaratsinda Rayon Sports mu mikino ibiri bamaze gukina na yo, kuko batsinzwe umwe,1-0, banganya undi, 0-0. Ni mu gihe APR FC y’Abanyarwanda gusa yamaze imikino itanu itaratsindwa na mukeba. Ese Rutahizamu Victor Mbaoma ushinjwa na bamwe gutsinda amakipe mato gusa yaza kwikuraho icyo cyasha, akababaza Aba-Rayon?

Tugiye kuvuga ibyasunikira umuntukureba uyu mukino w’imbonekarimwe bwakira bugacya nta ho turageza! Nimucyo rero twese n’iyonka tuzahurire kuri i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, maze twiyongereze amaso, mugani wa ba bandi.

Dore ibiciro kubifuza kureba uyu mukino: https://umuseke.rw/2024/03/rayon-sports-yatangaje-ibiciro-byumukino-wa-derby/

Hari impamvu nyinshi zituma derbie ya Rayon Sports na APR FC ikomera
Abakunzi ba Rayon Sports bafite impamvu nyinshi zo kuza kureba iyi derbie

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW