Kevin yavuze itandukaniro rya Spittler na Carlos Ferrer

Umukinnyi wo hagati mu kipe y’Igihugu, Amavubi, Muhire Kevin, yatangaje ko umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi, arusha igitsure Umunya-Espagne, Carlos Alòs Ferrer yasimbuye.

U Rwanda rwatsinze Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024. Ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Djihad Bizimana.

Nyuma y’umukino, Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin wanahaye Mugisha Gilbert umupira wavuyemo igitego cya mbere cy’Amavubi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe itandukaniro rya Frank Spittler n’uwo yasimbuye Carlos Ferrer, asubiza ko Umutoza Spittler arusha Carlos Ferrer igitsure kandi ko ibintu bye byose ari gahunda.

Ati “Bose ni abatoza beza, itandukaniro ni igitsure cya Torsten. Afite igitsure kiri hejuru cyane kandi ibintu bye byose ni gahunda.”

Yakomeje agira ati “Tujya gukina afite ibyo yateguye kandi iyo utabikoze nk’uko yakubwiye ntabwo azuyaza, ahita agukuramo. Iyo ugiye mu kibuga uzi consigne [amabwiriza] yaguhaye, ukazikurikiza, akenshi résultats [umusaruro] ziraboneka. Ku bwanjye ni Umutoza mwiza uzi icyo ashaka kandi n’icyo gitsure adushyiraho buri gihe kiradufasha ngo tubonye intsinzi.”

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer w’imyaka 47 wagereranyijwe na Frank Spittler, yatoje Ikipe y’Igihugu Amavubi kuva muri Werurwe 2022 kugeza muri Nyakanga 2023.

Mu mwaka n’amezi ane yatojemo ikipe y’Igihugu, yakinnyemo imikino 12. Muri iyo mikino yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y’amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y’amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.

Umudage Frank Torsten Spittler we kuva yahabwa akazi ko gutoza Amavubi mu Ukwakira 2023, amaze gukina imikino ine mu Ikipe y’Igihugu. Muri iyo mikino ine yatsinzemo ibiri anganya indi ibiri mu gihe ataratsindwa n’umwe. Kuva yatangira akazi nta gitego kirinjira mu izamu ry’u Rwanda mu gihe rwo rumaze kwinjiza bine.

Iyi mikino ibiri ya gicuti u Rwanda rukiniye muri Madagascar, irufashije kwitegura neza imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

- Advertisement -

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C n’amanota ane, nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0, yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Muhire Kevin yavuze ko umutoza w’Amavubi agira igitsure kurusha uwo yasimbuye
Torsten Frank Spittler akomeje kwemeza Abanyarwanda
Carlos Alòs Ferrer ubwo yari akiri umutoza w’Amavubi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW