Mukura VS yabonye umufatanyabikorwa mushya

Ikipe ya Mukura Victory Sports igiye gusinyana amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya ‘Light House Hotel’ izajya bambara ku kuboko.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Mukura VS, batangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 bazatangaza umufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe yambara umukara n’umuhondo.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond twamubajije iby’uwo mufatanyabikorwa mushya yirinda gutangaza amazina ye, gusa atwemerera ko icyo gikorwa gihari.

Yagize ati “Buriya se icyiza si ukumenya ko umuterankunga ahari? Impamvu igihe kiba kitaragera ko abantu bamusohora ni uko byanga bikunda hari ibintu biba bitari byarangira, byose ngo bijye ku murongo.”

Ku bijyanye n’igihe ayo masezerano mashya bateganya gusinya azamara, yasobanuye ko ari amasezerano y’igihe kirekire kandi ko umuterankunga bazamwambara ku rutugu.

Ati “Ni amasezerano y’igihe kirekire. Ni n’amasezerano meza ku ikipe, nkeka ko ari deal nziza. Amasezerano atuma umuntu umwambara ku mwenda ukinana aba ari amasezerano aremereye.”

Yongeyeho ati “Umuterankunga wacu tuzamushyira ku kuboko, abantu bazi ahantu Arsenal yambara umufatanyabikorwa wayo wa ‘Visit Rwanda’, natwe ni ho tuzashyira neza umufatanyabikorwa wacu tuzaba twabagaragarije kandi na we azaba ahari [aho ikiganiro n’itangazamakuru kizabera]. Nkeka ko bizagenda neza cyane.”

Amakuru agera kuri UMUSEKE avuga ko umufatanyabikorwa mushya Mukura VS izasinyana na we, ari Light House Hotel iherereye mu murenge wa Tumba, ahazwi nko ku Mukoni . Iyi kipe ikaba yari imaze iminsi inahakorera umwiherero.

Mu byo iyi Hotel izagenera iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, ntibirimo amafaranga, ahubwo bazajya bahakorera umwiherero, banahabwe amafunguro n’ibindi byose nkenerwa kuri buri mukino iyi kipe yakiriye i Huye. Byongeye kandi, abakinnyi bayo bazajya bemererwa gukorera imyitozo mu nzu ikorerwa imyitozo ngororamubiri [Gym] y’iyi hotel, igihe cyose babyifuje. Nta gihindutse, ku ikubitiro bazasinyana amasezerano y’imyaka itatu.

- Advertisement -

Igikorwa cyo gusinya amasezerano no kumurika ku mugaragaro uyu mufatanyabikorwa mushya, biteganyijwe ko kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, saa Yine z’igitondo.

Uyu mufatanyabikorwa azaba yiyongereye ku Karere ka Huye, Volcano, Hyundai na Masita basanzwe bakorana n’iyi kipe.

Mukura yabonye umufatanyabikorwa mushya

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA /UMUSEKE.RW