Operasiyo yo gufata umugabo ukora ikiyobyabwenge cya kanyanga “yarangiye nabi”

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ukekwaho gukora kanyanga yirutse arabacika

Nyanza: Umugabo wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gucuruza no gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga bajya kumufata agahita atoroka.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Butara mu mudugudu wa Butara.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abaturage n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Butara na DASSO bakoze ‘Operation’ yo kurwanya ibiyobyabwenge bya Kanyanga, aho mu rugo rwa NSENGIMANA Evariste w’imyaka 42 basanze atetse Kanyanga aho  hari hamaze kugera mu ijerekani litiro eshanu.

Amakuru avuga ko NSENGIMANA yahise yiruka aracika.

Ubuyobozi bwafashe Kanyanga litiro eshanu, ingunguru imwe, urusheke rumwe n’ibidongo byari mu ngunguru litiro 90.

Biriya byose byafashwe byagejejwe ku biro by’umurenge wa Kigoma. Ni mu gihe Nsengimana  akomeje gushakishwa kugira ngo afatwe ashyikirizwe RIB.

Mu murenge wa Kigoma, Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza gusa ubuyobozi bukomeje kubirwanya.

Kanyanga ntiyemewe mu Rwanda

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza