Kuva mu mwaka wa 2019 imirimo yo kubaka icyambu mpuzamahanga cya Rusizi itangiye ariko ikagenda biguru ntege, abakora imirimo yo kucyubaka bavuga ko ibikorwa bigeze 27%, bizeza ko kizaba nyabagendwa muri 2024.
Ni icyambu cyitezweho kuzoroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bamwe mu bakoresha amato manini n’ibyombo mu Karere ka Rusizi babwiye UMUSEKE ko biteguye kujya gukorera ahantu hisanzuye kurusha aho bari basanzwe bakorera.
Bikorimana Fabien, Umuyobozi w’abakarani mu Karere ka Rusizi bapakira ibintu mu byombo asobanura ko aho bakorera hatisanzuye.
Ati “Hano dukorera ni hato ntabwo twisanzura, amato n’imodoka bibura aho biparika, batwimuye bakadushyira ahakoze neza twisanzura twarushaho gukora neza.”
Ntakirutimana Vianney, umwe mu batwara icyombo we avuga ko kubera kutuzura kw’iki cyambu bigira ingaruka ku kazi kabo.
Ati “Nka kapiteni utwara icyombo tubura aho duparika, icyambu gishya batubwiye ko gifite ibikenerwa byose bitewe n’iterambere tugezeho, kugikoreraho bizaba ari byiza.”
Iki cyambu cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2019 gusa cyagiye kidindira kubera impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Mu 2020 imirimo yarasubukuwe aho kuri ubu igeze ngo kuri 27% nk’uko Sebagirirwa Abdallan Gaston, umukozi wa CEC kompanyi iri kucyubaka yabibwiye UMUSEKE.
- Advertisement -
Ati “Umushinga wo kucyubaka watangiye muri 2019 haza icyorezo cya Covid-19, twatangiye muri Mutarama 2020, ntabwo turatinda umushinga ugeze kuri 27%.”
Sebagirirwa avuga ko uyu mwaka wa 2024 uzasiga iki cyambu kimaze igihe cyubakwa kizaba ari nyabagendwa.
Muri Gicurasi 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi yakerewe, gusa atanga icyizere ko kizaba cyuzuye bitarenze umwaka wa 2024.
Yagize ati “Uyu munsi turavuga ko bigeze ku kigero cya 20% by’imirimo yose igomba gukorwa. Imirimo yo gutunganya ikibanza yararangiye; imashini zikenewe ubu zirimo.”
U Rwanda rwiyemeje kubaka ibyambu bitanu ku Kiyaga cya Kivu, ni ukuvuga icyambu kimwe mu turere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rutsiro.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Rusizi