SheDares: Hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza abagore gutinyuka

Mu Rwanda hatangijwe gahunda yiswe #SheDares [AraTinyuka] igamije kongera imbaraga mu gukangurira abaturarwanda ihame ry’uburinganire, ndetse no guhamagarira abagore gutinyuka no kwigirira icyizere mu mirimo yose ibyara inyungu.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, ubwo muri aka Karere bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore.

“Umugore mu Iterambere” niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024.

Umuryango wa Women for Women Rwanda watangije gahunda ya SheDares, wagaragaje ko kwirengagiza uruhare rw’abagore ari ukudindiza iterambere, cyane ko abagore ari bo benshi mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

Hagaragajwe ko nta terambere ryagerwaho, hatimakajwe ubwuzuzanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore, ko urugo ruvuze byinshi, ariko icy’ibanze ari iterambere.

Umuyobozi wa Progaramu muri Women for Women Rwanda, Catherine Gashegu yavuze ko iyo umugore ahawe ijambo ntacyo atakora, kuko atari ba mutima w’urugo gusa ahubwo bafite ubushobozi bwo guserukira umuryango cyangwa Igihugu mu nshingano zose.

Ati “Ibi bishoboka kubera ko igihugu cyacu gishyira imbere gahunda zose zubaka ubushobozi bw’umugore kugira ngo nawe agire uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.”

Yavuze ko bazifashisha ubuhamya bwubaka, butangwa n’abagore cyangwa abakobwa bafite icyo bagezeho nyuma yo guca mu bihe bigoye byabasubizaga inyuma ariko bakirwanaho bakagera ku nzozi zabo.

Ibi bizifashishwa nk’ingero zigaragaza icyo umugore yaba cyo aramutse ahawe ubufasha bwubaka ubushobozi bwe bigatuma abasha gukora afite intego n’inzozi.

- Advertisement -

Hazifashishwa kandi amatsinda y’abakanguramba, mu guhwitura imyumvire ku ihame ry’uburinganire binyujijwe mu biganiro mbwirwaruhame, ndetse no mu biganiro bihuza abaturage mu nzego z’ibanze.

Muri uku gutangiza gahunda ya #SheDares umugore witwa Mukeshimana Clementine yabwiye UMUSEKE ko ihohoterwa ryakorerwaga abagore rigenda ricika kubera amahugurwa bahabwa.

Yatanze inama ku bandi bagore baba bagifite imyumvire yo kwitinya, avuga ko mu gihe abashakanye bazabuzanya amahoro, nta terambere urugo rwabo ruzageraho.

Nyiramisago Selaphine, we yagaragaje ko abagore batinyutse bagakora imirimo yari yarahariwe abagabo, ubu bafatanya n’abo bashakanye kuzamura iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange.

Ati ” Ubukangurambaga bwa #AraTinyuka buzafasha n’abandi bataracengerwa n’agaciro k’umugore, benshi bazahinduka batere imbere.”

Harerimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko mbere y’imyaka 30 Umugore yafatwaga nk’udafite agaciro, ibyakuweho n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati “ Mbere hari imbaraga nyinshi zapfuye ubusa kubera kudaha agaciro umugore.”

Yavuze ko iyo hageze mu gihe cy’ubukangurambaga hashyirwa imbaraga mu gucyemura ibibazo byose bikibangamiye iterambere ry’umugore.

Ati ” Ni umwanya wo guhwiturana kugira ngo inzitizi zikibangamira umuryango n’ibibazo bikibangamira abana biranduke.”

Yashimiye imiryango 32 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, anasezeranya Women for Women Rwanda imikoranire myiza mu kwimakaza indangagaciro z’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Muri ibi birori kandi abagore 100 bari muri porogaramu y’amahugurwa ya Women for Women Rwanda borojwe ihene, basezeranya kuzorora neza mu rwego rwo kubaha ifumbire n’ifaranga.

Umushinga wa Women for Women Rwanda ugamije kuzamura abagore bo mu miryango ikennye kurusha indi bakavamo ba rwiyemezamirimo, ukorera mu Turere 7 aritwo Nyaruguru, Muhanga, Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Kayonza na Rwamagana.

Women for Women Rwanda yoroje abaturage 100

Abaturage bahawe ibiryamirwa
Women for Women Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa SheDares
Harerimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza
Hatanzwe amatungo magufi

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Kayonza