Repubulika ya Somalia yabaye umunyamuryango wuzuye w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo gushyikiriza EAC inyandiko ntasubirwaho zo kwinjira muri uwo muryango.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 4 Werurwe 2024 ku cyicaro cya EAC i Arusha muri Tanzania.
Intumwa zo ku rwego hejuru za Somalia zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hon Jibril Abdirashid Haje Abdi.
EAC yatangaje ko Somalia yabaye umunyamuryango nyuma y’aho ishyikirije Umunyamabanga Mukuru, Dr Peter Mathuki inyandiko ishimangira icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu.
EAC yaguze iti ” Repubulika ya Somalia yabaye ku mugaragaro umunyamuryango wuzuye wa EAC.”
Mu Ukuboza 2023 mu muhango wayobowe na Perezida Museveni hari hasinywe amasezerano yemerera Somalia kwinjira muri EAC.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Somalia, Sheikh Hassan Mohamud na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wari usanzwe urimo Uganda, Tanzania, Burundi, u Rwanda, RD Congo, Sudan y’Epfo na Kenya.
DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW