U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi

Biciye mu mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, u Rwanda rwakiriye amahugurwa y’Abarimu b’abasifuzi ku Mugabane wa Afurika (FIFA Referee Instructors Seminar).

Ni amahugurwa ari guhuza abarimu b’abasifuzi 27 bari ku rwego rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

N’ubwo yatangiye tariki ya 25 Werurwe 2024, kuri uyu wa Gatatu ni bwo yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Abarimu b’abasifuzi bavuga ururimi rw’Igifaransa ku Mugabane wa Afurika, ni bo babanje guhugurwa kugeza tariki ya 29 Werurwe.

Nyuma y’abavuga ururimi rw’Igifaransa, hazahita hakurikiraho abakoresha ururimi rw’Icyongereza, azasozwa tariki ya 5 Mata.

Bamwe muri gutanga amahugurwa, barimo Nkubito Athanase, Ntagungira Céléstin n’abandi barimu bo ku rwego rwa CAF na FIFA.

Mukansanga Salima ni we Munyarwanda rukumbi ugisifura, watumiwe muri aya mahugurwa.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Visi wa Kabiri Ushinzwe Tekinike muri Ferwafa, Mugisha Richard, yahaye ikaze aba barimu bari mu Rwanda ndetse avuga ko ari iby’agaciro kubona aya mahugurwa akorerwa mu Rwanda.

Ati “Ni ishema ku Rwanda. By’umwihariko kuri Ferwafa. Hari Ibihugu bivuga Igifaransa. Nyuma y’aho hazaba amahugurwa y’abavuga Icyongereza.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba aya mahugurwa harimo n’Abanyarwanda bari mu barimu bari kwigisha.

Mukansanga Salima uri mu bari guhugurwa, yavuze ko bifite agaciro gakomeye kuba nk’u Rwanda hari guhugurirwa aba barimu b’abasifuzi ku rwego rwa FIFA.

N’ubwo abari guhugurwa bagera kuri 27, ariko abaje muri aya mahugurwa muri rusange bagera kuri 37 hiyongereyeho n’inzobere za FIFA ziri kuyatanga.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW