Ubuhamya bw’uwahigwaga muri Jenoside, Micomyiza akamurokora

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Jean Paul Micomyiza alias Mico uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi 1994

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yumva ashaka gutanga ubuhamya bushinjura arindiwe umutekano, atabonwa n’ababuranyi n’abandi baje gukurikirana urubanza rwa Micomyiza Jean Paul, urukiko rwiherereye rurabyemera ndetse n’ijwi rye rirahindurwa nk’uko yabyifuzaga.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko azi Micomyiza Jean Paul cyane kuko bari baturanye. Ati “Namubonye ari iwanjye mu gihe cya jenoside.”

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko hari ibitero byazaga kumwica, Micomyiza akabisubizayo. Ati “Micomyiza yarigaragaje cyane aturwanaho, haje igitero kutwica aragisanganira akibuza kuza kutwica maze aza kutubwira ko byari bikaze bari baje kuturangiza.”

Umutangabuhamya avuga ko amagambo Micomyiza yavuganaga n’abaje mu gitero yayumvaga, kandi icyo gihe Micomyiza nta kintu yari afite mu ntoki cy’intwaro, kandi Micomyiza iwabo bari abantu bubashywe ku musozi wabo

Umutangabuhamya mu magambo ye ati “Nta wundi muntu nabonye wandwanyeho nka Micomyiza.”

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko hari aho Micomyiza yahimbye inkuru ko uwo mutangabuhamya yari umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Sindikubwaho.

Ati “Gusa sinabyiyumviye ahubwo yarabimbwiye kuko yabumvishije ko Perezida yanshinganishije ku buryo uwanyica yabibazwa.”

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Micomyiza yagarutse mu rugo rw’umutangabuhamya abasaba kwisakasaka ngo barebe amafaranga maze ajye kureba izo Nterahamwe ayazihe.

Ati “Twarisakasatse tubona amafaranga 300 (frws) turayamuha ajya kubagurira urwagwa nk’uko yabitubwiye, kandi ayo mafaranga yari menshi icyo gihe.”

- Advertisement -

Umutangabuhamya nk’uwari uturanye n’iwabo na Micomyiza kwa Ngoga, avuga ko hari bariyeri nk’uko n’ahandi hose mu gihugu zari zihari.

Ubushinjacyaha bwaje kubaza umutangabuhamya impamvu mu bugenzacyaha yavuze ko yabonye Micomyiza afite imbunda, none akaba yavuze ko nta kintu yamubonanye?

Umutangabuhamya asubiza avuga ko mbere abazwa yavuze ko Micomyiza yari afite imbunda, kandi arabyemeza aranabisinyira, ariko ngo yageze mu rugo yumva sibyo. Ati “Kuko sinamubonye ayifite mu ntoki, sinamubonye ayihetse  bucyeye nsubira hamwe bambajije.”

Uriya mutangabuhamya akomeza avuga ko yagezeyo ababwira ko atabonye Micomyiza afite imbunda. Mu magambo ye ati “Barambajije ngo Ehhhh uje gushinjura? Uzi ko twagufunga?”

Ati “Nanjye mbabwira ko nsubije amaso inyuma nkasanga ibyo navuze sibyo.” Ngo icyo gihe bamubwiye ko niyo atabivuga hari abazavuga ko Micomyiza yari afite imbunda

Ubushinjacyaha busoje Micomyiza na we yahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Yatangiye agira ati “Nagira ngo nihanganishe umutangabuhamya mu bihe bigoye yanyuzemo”. Urukiko rwahise rumuca mu ijambo rumutegeka kubaza ibibazo.

Ati “Wigeze umbona mu nama zigaga aho bariyeri zashingwa? (Micomyiza abaza umutangabuhamya). Na we mu gusubiza ati “Oya, ntabwo nakubonye!”

Urukiko na rwo rwabajije umutangabuhamya ruti “Ese koko wari umugore wa Perezida Sindikubwaho? Umutangabuhamya mu gusubiza ati “Oya, sinigeze mba inshoreke ya Sindikubwaho, ibyo Micomyiza yabivuze mu rwego rwo kundengera ngo nticwa.”

Hari uruhare waba uzi rwa Micomyiza mu gihe cya jenoside? (Aha urukiko rwari rukomeje kubaza umutangabuhamya) nawe mu gusubiza ati”Ntacyo muziho namubonaga mu rugo gusa”

Hakurikiyeho undi mutangabuhamya maze abwira urukiko ko bitewe n’uko ashaka gutanga ubuhamya bushinja, kandi aho icyaha cyabereye akaba ariho agituye ku bw’umutekano we ashaka ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano.

Urukiko rwemeye ibyifuzo bye yemererwa gutanga ubuhamya arindiwe umutekano.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza impungenge ko uko bateguye ibibazo, ndetse naramuka anabishubije we ubwe ashobora kumenyekana kandi hari ibibazo byinshi byatuma amenyekana.

Uruhande rwa Micomyiza rwo rwavugava ko nta mwihariko uhari watuma atatanga ubuhamya abandi bumva.

Urukiko rwanzuye ko abaje gukurikirana uru rubanza rwa Micomyiza basohoka hanze ntibakurikire ubuhamya bw’uwo mutangabuhamya wari wivugiye ko aje gushinja Jean Paul Micomyiza.

Abagiye hanze bamazeyo umwanya munini.

Muri rusange abantu batanze ubuhamya ni batatu. Bose batanzwe n’ubushinjacyaha ariko umwe niwe umunyamakuru wa UMUSEKE yabashije kumva ubuhamya bwe kuko abandi babiri batanze ubuhamya mu muhezo.

Jean Paul Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden kuhaburanira, bikekwa ko ibyaha aregwa bifitanye isano na jenoside yabikoreye mu karere ka Huye aho we aburana abihakana, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba afungiye mu igororero rya Nyanza (i Mpanga).

Micomyiza yunganiwe na Me Karuranga Salomon ndetse na Me Mugema Vincent

Niba nta gihindutse urubanza rurakomeza taliki ya 23 Mata 2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW