Ubuyobozi bwa APR bwavuze ahazaza ha APR y’Abagore

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira, yavuze ko ikipe ya APR Women Football Club, izafashwa kuri buri kimwe kugira ngo ntizaherekeze izindi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Mu Cyumweru gishize, ni bwo ikipe ya APR WFC yabonye itike yo kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025.

Iyi kipe irebererwa n’ubuyobozi bwa APR FC, hasobanuwe ahazaza ha yo muri shampiyona nshya igiye kuzakina.

Col Richard Karasira uyobora ikipe y’Ingabo, yasobanuye byinshi kuri iyi kipe y’Abagore ndetse avuga aho izaba ibarizwa.

Ati “ Ni ibintu bishimishije kuba ikipe izamutse, cyane ko tunafite ubushobozi bwo kuyikurikirana. Kugira magingo aya bazakomeza babarizwe aho babarizwaga (Huye). Bakomeze uko bari bameze. Ariko tuzabongeramo imbaraga ku buryo bazaba bahanganye kurushaho ariko na byo tuzabitwara gahoro gahoro, nta kitwihutisha. Kongeramo imbaraga byo tuzazongeramo yaba mu bakinnyi no muri Staff, byose turebe ko twubaka ikipe ihangana. Yahangana na bagenzi ba bo bamaze iminsi mu cyiciro cya Mbere.”

Uyu muyobozi yanakuyeho urujijo ruvuga ko APR FC na Rayon Sports ari amakipe y’amakeba kuko imwe (ikipe y’Ingabo) ifite ibikombe bigera kuri 20 indi (Gikundiro) ikaba ifite ibigera kuri bitandatu.

Col Richard yavuze ko batazajya mu mujyo umwe na Rayon Sports WFC n’ubwo babikora kandi babishoboye, ariko ikibaraje inshinga ubu ari ukubanza kubaka ikipe ishingiye ku bato, bakubaka ikipe idashingiye ku bakuze.

Yanavuze ko mu gihe runaka bazongeramo abanyamahanga ariko ubu atari byo byihutirwa.

APR WFC yazamukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma.

- Advertisement -
Ubuyobozi bwa APR FC bwanyuzwe n’umusaruro w’ikipe y’Abagore
Yazamukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Ni ikipe yiganjemo abato

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW