Abanyarwanda bamaganye imvugo ya Blinken ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’abandi bakoresha urubuga rwa X bamaganye imvugo ya Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Tariki ya 7 Mata mu Rwanda ndetse ni ku Isi yose hatangira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Ibi byemejwe tariki 26 Mutarama 2018, ubwo inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, UN, yafataga icyemezo cy’uko tariki 7 Mata, ubaye “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Ibi byaje bisanga ubwo tariki 30 Mutarama 2014, akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kafataga umwanzuro kemeza ku mugaragaro ko izina rigomba gukoreshwa ku isi yose ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gusa nubwo imyaka ishize ari 30, hari bamwe mu banyepolitike bo mu Isi na n’ubu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresheje imvugo babivugamo.

Antony Blinken usanzwe ari Umunyambanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe muri abo Banyepolitike wabaswe n’ingengabiterezo ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanditse kuri X, ku wa 7 Mata 2024, uyu Blinken yanditse ko Amerika yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside.

Blinken avuga ko “Hibukwa ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi babuze ubuzima mu minsi 100”.

Ni imvugo yamaganiwe kure n’abakoresha urubuga rwa X aho bamunenze ku mvugo nk’iyo akoresha, mu gihe Isi yose yemera ko habayeho Jenoside imwe yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Uwitwa Dr Dash, yabajije Blinken niba Isi yakwibuka Abadage bose n’Abanya-Pologne bishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi, cyangwa niba iyo mvugo ikoreshwa ku banyafurika gusa?

Munyakazi Sadate yasubije Blinken ko ari umupfobyi ko ndetse umutwe we wuzuyemo ubwibone.

Ibere rya Bigogwe yaranditse ati ” Inkuru ya Immaculé, uri mu gifungo cy’imyaka 30 azira gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashe Blinken gusobanukirwa ibyabaye mu Rwanda.”

Ingabire Egidie Bibio usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, yasubije Blinken ko byari kuba byiza iyo ahitamo guceceka.

Ati “Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Rwanda is Open yanditse ati ” Abo bakigowe no kuvuga izina rikwiye rya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza baretse kutwoherereza ubutumwa ubwari bwo bwose uyu munsi”.

“Tuzamera neza nk’uko duhora”.

Dr Zawba yanditse ati ” Urabeshya bwana Munyamabanga, igihugu cyawe n’u Bufaransa bari bafite ubushobozi bwo guhagarika ubwicanyi, ariko ntacyo bakoze”.

Ubwo hatangizwa iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu ijambo rye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amahanga yatereranye u Rwanda kugeza Jenoside ibaye igahitana ubuzima bw”Abatutsi barenga Miliyoni.

Ibi bikaba ari kimwe mu kimwaro bamwe mu bategetsi b’ibihugu bikomeye bagifite kuko barebereye ubwo Abatutsi bicwaga, bikaba bibatera gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kuyobya uburari.

Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW