Abapolisi b’u Burundi barakataje mu bworozi bw’inkwavu

Mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu umugambi wa Perezida Varisito Ndayishimiye usaba abaturage bose korora inkwavu kugira ngo u Burundi bugere ku iterambere rirambye, Abapolisi b’u Burundi baravuga ko batasigaye inyuma muri ubwo bworozi bwitezweho kuzahura igihugu.

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye buvuga ko bwatangiye inzira izagera mu mwaka wa 2040 u Burundi ari igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, ni mu gihe mu mwaka wa 2060 kizaba ari igihugu giteye imbere.

Mu rugendo rwo kugera kuri izo ntego, Leta y’u Burundi yasabye abaturage bose ko buri rugo rworora byibura inkwavu eshanu.

Umukuru w’Igihugu, Varisito Ndayishimiye asobanura ko inkwavu zororoka vuba, zigatanga amafaranga atubutse, ifumbire kandi zikaba zoroshye kugaburira.

Ndayishimiye yemeza ko yafashe umwanya uhagije areba ibindi bihugu byatejwe imbere n’ubworozi nka Denmark ngo yakungahajwe n’ubworozi bw’ingurube ndetse na Liban avuga ko yakijijwe n’ubworozi bw’inkoko.

Ati ” Natwe tukazavuga duti inkwavu n’iyo yabaye isooko y’amadovize, kuko iyo zagwiriye ni ukuzohereza hanze.”

Perezida Ndayishimiye amaze iminsi azenguruka igihugu yoroza  inkwavu abatishoboye ibyo avuga ko atari igikorwa kidasanzwe.

Uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko bishushanya uruhare rwa buri wese mu bikorwa byo guteza imbere umuryango ndetse akaba ari naho gahunda yo gukunda igihugu itangirira.

Igipolisi cy’u Burundi nticyatanzwe !

- Advertisement -

Lt Col de Police Ntukamazina Jean Claude, Icyegera cy’Umukuru wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke avuga ko bakibona ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye bahise bitabira ubworozi bw’inkwavu.

Avuga ko bategetse Abakomiseri ba Polisi mu Makomini kubaka utuzu tw’inkwavu, byibura buri Komini ikagura icyororo cy’inkwavu eshanu.

Ati “Nk’aha ku Ntara twatangije inkwavu eshanu, ubu kugeza ubu dufite inkwavu zigera kuri 16.”

Lt Col de Police Ntukamazina avuga ko hari amakoni yahuye n’isanganya nk’aho muri Murwi inkwavu eshanu zariwe n’imbwa ndetse n’izo muri Komini Rugombo zapfuye kubera ubushyuhe.

Ati ” Muri rusange mu Ntara yose dufite inkwavu zigera kuri 70 zikuze, tuzaguma twongera izindi nyubako n’inkwavu kugira ngo imibare izamuke.”

Avuga ko buri gitondo iyo bamaze kuzamura idarapo bapanga akazi kabo ka buri munsi, hagatangwa amakuru y’uko ubworozi bw’inkwavu zabo buhagaze.

Ati ” Twashyizeho itsinda ry’abapolisi rishinzwe gukurikirana buno bworozi bw’inkwavu, bakurikirana ko umukozi azitaho, hari akarwaye akavuga tugashaka umuti. Tugira aga ‘Caise’ katdufasha kuzikurikirana.”

Asobanura ko Abapolisi benshi bakataje mu bworozi bw’inkwavu ku buryo mu ngo zabo bagejejeyo uwo mushinga bagiriwemo inama n’Umukuru w’Igihugu.

Lt Col de Police Ntukamazina avuga ko bifuza ko umushinga w’ubworozi bw’inkwavu urushaho gutera imbere, bakajya babona amafaranga, ndetse bakoroza abaturage, no ku minsi mikuru bakazajya babona akaboga ko gufungura.

Perezida Ndayishimiye amaze igihe azenguruka mu gihugu yoroza abaturage inkwavu
Lt Col de Police Ntukamazina Jean Claude, Icyegera cy’ushinzwe Polisi mu Ntara ya Cibitoke

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW