Amerika yihanangirije Israel kwihorera kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zihanangirije Israel kwihorera kuri Iran ko mu gihe yabikora yabaga ikifasha, gusa bamwe babibona nk’amacenga agamije kuyobya uburari.

Indege zitagira abapilote “drones” na misile zirenga 300 zarashwe muri Israel mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Iran yavuze ko ari igisubizo cy’igitero cyo ku wa 1 Mata cyagabwe kuri Ambasade y’ayo kuri Siriya.

Amerika n’Igisirikare cya Israel bavuga ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo ibyo bisasu bidahitana ubuzima bwa benshi, hakoreshejwe ubwirinzi buhambaye bwo mu kirere.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden yasabye Israel kwitondera gusubiza Iran kuko bishobora guteza akaga gakomeye.

Biden yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu gutekereza cyane no gufata ingamba zikwiye ku bijyanye no kwihorera ku gitero cya mbere Iran yagabye kuri Israel.

Israel ivuga ko hafi ya 99% bya drone na misile zose zarashwe mu gihe cyo kwihorera kwa Irani byashwanyagujwe bigizwemo uruhare n’amato n’indege za Amerika.

Drone zirenga 80 hamwe na misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ nibura esheshatu zahanuriwe hejuru ya Iraq n’indege za gisirikare z’Amerika hamwe n’amato y’intambara cyangwa n’uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.

Mu makuru mashya bwatanze ku cyumweru, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’Amerika bwongeyeho ko ibi birimo drone zirindwi na misile ‘ballistic’ imwe, ubwo byari birimo kwitegura kurasirwa muri Yemen.

Umuvugizi w’umutekano w’igihugu wa Amerika, John Kirby yavuze inshuro nyinshi Amerika yasabye Israel kwirinda amakimbirane kuko yayikururira akaga.

- Advertisement -

Yavuze ko ari ubutumwa bwanahawe Iran binyuze mu nzira za dipolomasi.

Kirby yavuze ko Amerika izakomeza kurengera Isiraheli, ariko ko itifuza kugira uruhare mu gisubizo icyo ari cyo cyose cya Isiraheli.

Habayeho ikiganiro hagati ya Biden na Netanyahu mu gihe “imbamutima zari ku kigero cyo hejuru” nyuma gato y’icyo gitero, cyari kirimo na misile ‘ballistic’ hafi 100 zerekezaga icyarimwe kuri Israel.

Muri icyo kiganiro kuri telefone, abo bategetsi bombi baganiriye “ku kuntu ibintu byahoshwa no gutekerezanya ubwitonzi ku bintu”, Biden ashimangira ko Israel”yageze ku ntego yayo”.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW