Australia: Umupolisikazi wivuganye umwicanyi ruharwa yashimiwe

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanes yahumurije imiryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye mu gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye mu gace kahariwe ubucuruzi mu Mujyi wa Sydney, anashimira bikomeye umupolisikazi wahise arasa umugizi wa nabi wateje ayo makuba.

Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanes avuga ko icyo gitero cy’urugomo cyo ku wa gatandatu ari igikorwa giteye ubwoba.

Yavuze ko uwo mupolisikazi wishe uwo muguzi wa nabi yarokoye ubuzima bwa benshi, ibyo azashimirwa ibihe byose.

Ati “Nta gushidikanya ko yarokoye ubuzima bw’imbaga nyamwinshi.”

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko uwo mugabo witwa Joel Cauchi, w’imyaka 40 yateye icyuma abantu batandatu barapfa abandi umunani barakomereka harimo n’umwana w’amezi icyenda wakomeretse mu buryo bukomeye.

Polisi ivuga ko umupolisikazi witwa Inspector Amy Scott yagaragaje ubutwari agakurikirana uwagabye icyo gitero kugeza ubwo amwivuganye.

Abakomeretse bahise bajyanwa igitaraganya aho bari kwitabwaho n’abaganga harimo n’uruhinja rw’amezi 9, ariko nyina akaba yahise agwa ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.

Amakuru yemeza ko abaguye muri icyo gitero harimo abagore batanu n’umugabo umwe.

Ni mu gihe kandi Polisi y’iki gihugu itangaza ko igikomeje iperereza ko itahita yihutira gutangaza icyateye uwo mugabo gukora ibyo yakoze.

- Advertisement -

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW