Bayern Munich yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka30

Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’abakinnyi ba yo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iyi kipe y’ubukombe mu Budage no ku Isi yose muri rusange, yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda  kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni ubutumwa bugira buti “Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30, tunashima ku bw’impinduka zabaye mu myaka 30 ishize.”

Ubu butumwa bwanditse bwaherekejwe n’ubundi butumwa bwatambukijwe mu buryo bw’amashusho. Ubwo butumwa bwatanzwe na Kapiteni wa Bayern Munich akaba n’umunyezamu wayo, Umudage, Manuel Neuer, myugariro w’ibumoso, Alphonso Davies ukomoka muri Canada ndetse n’Umudage, Serge Gnabry uri mu bashakira iyi kipe ibitego.

Ubutumwa bwari ku byapa aba bakinnyi bari bafite buragira buti “Nimucyo twifatanye n’u Rwanda kandi  tunashime ku bw’imbaraga, umurava, Ubumuntu, impinduka no kwihangana. Twibuke Twiyubaka.”

Muri Kanama 2023 ni bwo ikipe ya Bayern Munich  yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere , RBD, amasezerano y’imyaka itanu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Bayern Munich igaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda nyuma y’ikipe ya Arsenal yabikoze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Izi kipe zombi zisangiye kuba zihuje umufatanyabikorwa (RBD) bakorana muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Bayern Munich yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka
U Rwanda na Bayern bafitanye amasezerano y’Ubufatanye
Alphonso Davies yakomeje Abanyarwanda mu bihe bibakomereye barimo
Serge Gnabry yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda
Manuel Neur ari mu bahaye Ubutumwa Abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -