Botswana yahaye Ubudage Inzovu ibihumbi 20

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yemeje ko azohereza mu Budage inzovu zisaga ibihumbi 20 nk’impqno yo guha icyo gihugu no mu rwego rwo kugabanya ishimutwa ryazo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisiteri y’ibidukikije muri Botswana yasabye ko hagomba kubaho ingamba zikarishye mu guhangana na ba rushimusi.

Yavuze ko bimwe mu bituma umubare w’inzovu ugabanuka ari ukubera ishimutwa ryazo, mu guhashya iki cyaha abaturage bazishimuta bazajya bahanwa by’intangarugero.

Yavuze ko izi nzovu zizajya zoherezwa no mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kuzifata neza.

Ngo hazakomezwa gukaza ingamba zo kubungabunga ibidukikije no gukingira izo nyamaswa.

Botswana yahaye kandi impano y’inzovu 8000 igihugu gituranyi cya Angola kandi itanga n’izindi muri Mozambique mu rwego rwo kuzirinda ba rushimusi.

Botswana nicyo gihugu gifite inzovu nyinshi ku mugabane wa Afurika aho gifite izigera ku bihumbi 130.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW