Bugesera FC yanyomoje ibyavugwaga na benshi

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na Bugesera FC igitego 1-0, mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino wabanje kuvugwamo ibitandukanye, bamwe bavugaga ko ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, yaba ishobora kuwushyiramo inyoroshyo kugira ngo na yo izoroherwe mu mukino wo kwishyura wa shampiyona ifitanye na Gikundiro.

Gusa ibyo Bugesera FC yakoreye kuri Kigali Pelé Stadium, byavuguruje ibyo byose byo ku ruhande byavugwaga n’abatandukanye.

Ni umukino ikipe itozwa na Haringingo Francis Christian, yari yabanjemo abiganjemo abakinnyi basanzwe ari abasimbura, cyane ko nka rutahizamu igenderaho unayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu, Ani Elijah, yari ku ntebe y’abasimbura.

Bitewe n’uko amakipe yombi yari afitanye imikino ibiri y’Igikombe cy’Amahoro ndetse n’undi mukino wa shampiyona uzazihuza mu mpera z’icyumweru, kandi Bugesera ikaba ikeneye amanota yayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere naho Rayon Sports ikaba ishaka igikombe kugira ngo izasohokere Igihugu mu mikino Nyafurika, benshi bavugaga ko amakipe yombi ashobora kumvikana, buri imwe ikorohereza indi ku byo ikeneye.

Ibyo bitekerezo by’abakunzi b’Umupira w’Amaguru ntaho byagaragaye mu kibuga kuko Bugesera yakoze ibitandukanye n’ibyo.

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yari yabanje mu kibuga  Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Ganijuru Ishimwe Elie, Ngendahimana Eric, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger, Mvuyekure Emmanuel, Muhire Kevin (c), Tuyisenge Arsene, Iraguha Hadji na Charles Bbaale.

Haringingo Francis we yahisemo kubanzamo Niyongira Patience, Isingizwe Rodrigue, Stephen Bonney, Ntakirutimana Theotime, Singirankabo Djaroudi, Kaneza Augustine, Hoziyana Kennedy (c), Ssentongo Farouk, Iradukunda Djaroudi, Tuyihimbaze Gilbert na Dushimimana Olivier.

- Advertisement -

Rayon Sports yatangiye umukino ubona isatira cyane Bugesera, ariko mu buryo budakanganye, ngo irebe ko yafungura amazamu hakiri kare.

Charles Bbaale yageragezaga gukubagana imbere y’izamu rya Bugesera ariko ntibibyare umusaruro. Nko ku munota wa 22, ku mupira wazamukanwe na Tuyisenge Arsene ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, awukuraze, usanga Charles Bbaale wakinishije umutwe, Umunyezamu Niyongira awukuramo mbere y’uko atabarwa na bagenzi be.

Bidatinze, Bugesera na yo yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu, ihita inabubyaza umusaruro w’igitego. Ni umupira waturutse ku ruhande rw’ibumuso bwa Rayon sports, uhindurwa neza na Tuyihimbaze Gilbert, usanga Ssentongo Farouk ahagaze wenyine, ahita awutera mu izamu n’umutwe, icya mbere kiba kiranyoye.

Rayon Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura mbere yo kujya kuruhuka, ariko Charles Bbaale wari uyoboye ubusatirizi ndetse na bagenzi be, ntibabasha kurema uburyo bwinshi bwabyara igitego, n’ubwo babonye ntibabubyaze umusaruro.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Bugesera ikiyoboye n’igitego 1-0.

Rayon Sports yakoze impinduka hakiri kare mu gice cya kabiri, Mugisha Francois asimbura Ngendahimana Eric, Youssef Rharb na Mucyo Didier Junior basimbura Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.

Mu minota 20 y’igice cya kabiri Rayon Sports yageragezaga gukina neza ariko bagerageza gusatira bagahita batakaza imipira bya buri kanya .

Nyuma y’aho, Dushimimana Olivier yateye umupira ukorwa na Serumogo Ali mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi Twagirumukiza arabareka bakomeza gukina, ahubwo haterwa koruneri, abakunzi ba Bugesera bavuga ko bimwe penaliti na Twagirumukiza Abdulkarim wayoboye umukino.

Rayon Sports na yo yaje kubona uburyo buremereye, bateye umupira myugariro wa Bugesera FC awukora n’ukuboko, umusifuzi arasanza.

Ikipe yo mu Karere ka Bugesera, yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 80, ariko Cyubahiro Idarusi ahusha uburyo bwabazwe ku mupira yari ahawe na Dushimimana, agenda wenyine, ashatse kuroba N’diaye awumutera mu gatuza ujya muri koruneri.

Mu minota yinyongera, Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe. Ni umupira Youssef Rharb yabonye uvuye kuri Iradukunda Pascal, izamu ryambaye ubusa, abakinnyi bose baguye, awutera hejuru y’izamu ari muri metero esheshatu mu rubuga rw’amahina, Aba-Rayons bahita bisohokera.

Umukino wahise unarangira Murera itsinzwe igitego 1-0.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatangaje icyabuze ngo batsinde agira ati “Ndababaye kandi ndakajwe n’uko abakinnyi bange mu gice cya mbere  batigeze bakina ibyo nabatumye.”

Yakomeje agira ati “Nagerageje kubikosora mu rwambariro, turi mu kiruhuko  cy’igice cya mbere, ariko nyine twari twamaze gutsindwa igitego. Uko bakinnye mu gice cya kabiri ni ko nashakaga ko bakina kuva umukino utangiye. Wabonaga bafite ubwira bwinshi, bagakina imipira miremire kandi atari byo mba nshaka.”

Umutoza wa Rayon Sports kandi yavuze ko igikomeje gutuma Rayon Sports ititwara neza muri iyi minsi ari uko yatakaje abakinnyi benshi, nka Luvumbu, Ojera na Esenu, kuko ngo ari bo bayifashaga gutsinda, bityo ko abakinnyi bari abasimbura icyo gihe, kuri ubu bakaba babanza mu kibuga, bagomba kubanza guhindura imitekerereze yabo.

Ku rundi ruhande, Umutoza Haringingo Francis wa Bugesera, nyuma y’imikino yatangaje ko yishimiye intsinzi.

Ku bijyanye n’aho ashyize imbaraga hagati y’Igikombe cy’Amahoro no guhatanira kuguma mu Cyiciro cya Mbere, yagize ati “Icya Mbere cyo igikombe ndagishaka cyane, ariko ibihe turimo icya mbere ni ukuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Yakomeje agira ati “Intego ya kabiri ni yo yo gutwara Igikombe cy’Amahoro. Tuzagerageza gukora cyane ngo byose tubigereho.”

Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Vision FC, mu gihe Bugesera yo yasezereye Mukura VS.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 23 mu Bugesera.

Umukino wo warimo guhangana. Ibitandukanye n’ibindi byavugwaga
Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports, ari mu bagize umukino mubi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW