Chryso Ndasingwa yateguje ibyishimo bisendereye mu gitaramo yise ‘Wahozeho’

Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimangiye ko yiteguye gusenderereza imitima y’Abanyarwanda ndetse no kurushaho kubafasha kwegerana n’Imana mu gitaramo gikomeye yise “Wahozeho” Live Concert kizabera muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024.

Ibi byagarutsweho ubwo yarari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, aho hatangajwe ko imyiteguro y’igitaramo cya Chryso Ndasingwa yo kumurika album “Wahozeho” igeze kure.

Uyu muramyi uri mu bakomeje kwagura ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu ndirimbo, ahamya ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo cye kandi imitima ya benshi izabohoka.

Ndasingwa avuga ko umwuka wamuyoboye gukorera ahantu hagari nko muri BK Arena kubera ko abantu bazakorana bafite imbaraga mu bikorwa byabo amazina yabo akomeye aho ageze abigiraho byinshi.

Ati”Album Wahozeho ntekerezanko indusha izina ariyo mpamvu nahisemo kuyitirira iyi ndirimbo, ku bw’ubuntu bw’Imana nabonye bigenda neza, twiteguye gukora amateka akomeye nta mpungenge na nkeya mfite.”

Yavuze ko amatike ari kugurwa ku bwinshi aho bitatu bya kane byagurishijwe, ndetae n’abahanzi bazakorana muri iki gitaramo bakaba biteguye guha ibyishimo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Inkomoko” yishimiwe na benshi.

Abahanzi barimo Josh Ishimwe, Papi Claver na Dorcas, Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, Azaph Music International na True Promises nibo bazafasha Chrsyo Ndasingwa muri “Wahozeho Album Launch”.

Abari kumwe na Chryso Ndasingwa mu kiganiro n’Abanyamakuru
Umuramyi Chryso Ndasingwa

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -