FARDC n’abambari bayo barashinjwa kwica abaturage i Mushaki

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 burashinja ihuriro ry’Ingabo zirwanira leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutera ibisasu mu baturage bigahitana abasivile, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yemeje ko ibi bisasu byarashwe n’ingabo zirimo izi igihugu cya Congo(FARDC), Ingabo z’uburundi, Wazalendo, FDLR, abacanshuro na SADC.

Yavuze ko babiteye mu mihana y’abaturage baturiye localite ya Mushaki bikica abagera kuri batatu.

Kanyuka ahamya ko ibi bisasu byatewe mu baturage baturiye Mushaki, kandi ko byarashwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Mata 2024.

Avuga ko hapfuye uwitwa Ntamukunzi Rutete akaba ari mwene Rutete, harimo kandi Bamenya wimyaka 48 y’amavuko, wari asanzwe atuye ahitwa Mushununu ya mbere, muri Localite ya Mushaki, n’undi umwe w’umwana.

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko “M23 ihamagarira imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu, guhamya ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Kinshasa, bityo bakareka guceceka.”

Yasoje agira ati “Muri ibi bihe, AFC/M23 ihatirwa gucecekesha imbunda zica abaturage, aho zaba zibasira hose kugira ngo babarindire umutekano.”

Ku munsi wejo hashize hiriwe ibitero mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutshuru, Harimo n’ibyagabwe mu nkengero za Sake ndetse no muri Localite ya Kibirizi, ho muri teritware ya Rutshuru.

OLIVIER MUKWAYA/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -